Saturday, June 22, 2024
spot_img
HomeAMAKURURuhango: Batatu baguye mu mpanuka y'ikamyo abandi barakomereka

Ruhango: Batatu baguye mu mpanuka y’ikamyo abandi barakomereka

Mu karere ka Ruhango habereye impanuka y’Imodoka yo mu bwoko bw’Ikamyo yagonganye na Coaster yica abanyamaguru batatu abandi bane barakomereka.

Iyi mpanuka yabereye mu Mudugudu wa Gataka, Akagari ka Munini Umurenge wa Ruhango kuri uyu 3/3/2024.

Gitifu w’Umurenge wa Ruhango, Kayitare Wellars yatangaje ko iyo kamyo na Coaster byavaga mu cyerekezo cya Muhanga bigana mu Ruhango.

Avuga ko iyo Kamyo yagonze Coaster iyiturutse inyuma biramanuka bigonga abantu bagendaga 3 n’amaguru bahita bahasiga Ubuzima.

Ati: “Usibye abo bitabye Imana, impanuka yakomerekeje abagera kuri 4.”

Gitifu Kayitare avuga ko nta myirondoro y’abapfuye n’abakomeretse baramenya.

Ati: “Turimo gukurikirana amakuru y’abazize iyo mpanuka ndetse n’abo yakomerekeje nituyamenya turayabaha.”

Gusa Umwe mu bageze aho iyo mpanuka yabereye, avuga ko mu bo impanuka yishe harimo Umubyeyi ufite ubumuga bwo kutabona, n’Umwana wamurandataga.

Uwo muturage kandi avuga ko umuntu wa gatatu impanuka yishe ari uwari wicaye hafi y’umuhanda nawe ufite ubumuga bw’Ingingo.

Ati:“Babiri basabirizaga Abakristo bajyaga mu Isengesho ryo kwa Yezu Nyirimpuhwe undi we n’Umwana mutoya wari uyoboye uwo mubyeyi ufite ubumuga bwo kutabona.”

Imirambo y’abazize impanuka yajyanywe mu Bitaro bya Kinazi, naho abakomeretse bakaba bajyanywe mu Kigo Nderabuzima cya Kibingo giherereye hafi n’ahabera Isengesho ngarukakwezi ryo kwa YEZU Nyirimpuhwe.

Cyakora uwo muturage wageze aho avuga ko Umubare w’abapfuye ushobora kwiyongera kuko ahagera yasanze bamwe mu bakomeretse bamerewe nabi.

Loading

Sam Kabera
Sam Kaberahttp://wwww.umurunga.com
📞or Message me on 250 783618487 UBUREZI,UBUVUGIZI NIBWO DUSHYIRA IMBERE. Sam Kabera yatangiye itangazamakuru kuva mu mwaka wa 2015 mu binyamakuru birimo Nonaha.com,Hanga.rw n'ibindi bitandukanye birimo na Television.
RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

AMATANGAZO

error: Content is protected !!
Don`t copy text!