Sunday, June 30, 2024
spot_img
HomeAMAKURUDRC: Abasirikare ba Afurika y'Epfo barasanye baricana

DRC: Abasirikare ba Afurika y’Epfo barasanye baricana

Ku butaka bwa RD Congo hapfiriye abasirikare babiri bo muri Afurika y’Epfo nyuma yo kurasana hagati muri bo.aba basirikare bapfiriye mu Burasirazuba bwa RD Congo, ni abari mu butumwa bwa MONUSCO muri iki gihugu.
Afurika y’Epfo kandi ifite abandi basirikare barwana n’umutwe wa M23 ku ruhande rwa SADC.
Abasirikare bapfuye ku wa 29 Gashyantare 2024, bakurikiye abandi babiri baherutse kwicwa n’igisasu cyatewe mu birindiro by’ingabo za Afurika y’Epfo muri Kivu y’Amajyaruguru.
SANDF, mu butumwa yanyujije kuri X, yavuze ko umwe mu basirikare bayo yarashe mugenzi we, akirasa mu cyico mbere yo guhindukiza umututu w’imbunda.
Ntihavuzwe impamvu yateye ubwumvikane buke hagati y’abasirikare ba SANDF, gusa yavuze ko hatangijwe iperereza.
MBANJIMANA Juma/UMURUNGA.com

Loading

Umurunga.com
Umurunga.comhttp://umurunga.com
Umurunga.com is the online digital newspaper which spreads instants and durable information.
RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

AMATANGAZO

error: Content is protected !!
Don`t copy text!