Rigobert Song Bahang watozaga ikipe y’Igihugu ya Cameroon n’abari bamwungirije bose, bamenyeshejwe n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ryo muri icyo gihugu ko nta masezerano mashya bazahabwa.
Ikipe y’Igihugu ya Cameroon iherutse gusezererwa mu gikombe cy’Ibihugu cya Afurika igeze muri ⅛, icyo gihe yasezerewe na Nigeria yabonye umwanya wa Kabiri.
Eto’o aganira na France 24 yagize ati: “Ntabwo twageze ku ntego zacu, kandi komite nyobozi yanjye ntabwo izongerera Song amasezerano.”
Song wahoze akinana na Eto’o mu ikipe y’Igihugu ya Cameroon, yagizwe umutoza wayo muri Gashyantare 2022.
Bimwe mu byo yafashishije ikipe y’Igihugu ya Cameroon, harimo gutsinda ikipe y’Igihugu ya Algeria, akabona itike ijya mu gikombe cy’isi muri Qatar.
Rigobert Song kandi yakoze agashya, atsinda ikipe y’Igihugu ya Brasil bitunguranye, ubwo Cameroon yahuraga nayo mu gikombe cy’isi.
Eto’o yongeyeho ko Song yazanye byinshi mu ikipe ya Cameroon, gusa avuga ko bagiye gutekereza ku bindi biri imbere.
Song yasinye muri Gashyantare 2022, asinya amasezerano y’imyaka 2. Mu mikino 23 yatoje ikipe y’Igihugu ya Cameroon yatsinzemo imikino itandatu gusa.