Monday, October 14, 2024
spot_img

Latest Posts

Teta Gisa Rwigema umukobwa wa Maj. Gen Fred Gisa Rwigema yahawe imirimo mishya

Inama y’Abaminisititi yateranye kuri uyu wa 27/02/2024 iyobowe na Perezida Paul Kagame, yashyizeho Abayobozi batandukanye mu nzego zitandukanye barimo Teta Gisa Rwigema umukobwa wa Maj. Gen Fred Gisa Rwigema[Intwari y’Igihugu] wagize uruhare rukomeye mu gutangiza urugamba rwo kubohora u Rwanda.

Teta Gisa Rwigema yagizwe Umuyobozi Mukuru ushinzwe Afrika (Director General of Africa) muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane (MINAFFET).

Ahawe izi nshingano nyuma y’imyaka Igera kuri 2 ย yari umuyobozi mukuru w’ishami ry’Afurika yunze ubumwe(Director of African Union unit) ,
Teta Gisa yaminuje muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Kent State University aho yize ibijyanye na Politiki kuva mu 2009 kugeza mu 2014.

Afite impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza (Master’s) yakuye mu Bwongereza muri Cardiff University mu 2016-2017 mu bijyanye n’Itumanaho (International Public Relation & Global Communications). Mu mirimo yakoze harimo n’iyo yakoreye mu Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Baturage (UNFPA) mu Rwanda.

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

error: Content is protected !!