Tuesday, December 24, 2024
spot_img

Latest Posts

Rutsiro: Abagizi ba nabi bishe umugabo w’urugo bateye basiga banakomerekeje umugore

Mu Karere ka Rutsiro urugo rw’uwitwa Harerimana Vianney rwatewe n’abagizi ba nabi bataramenyekana baramwica basiga banakomerekeje umugore we.

Ibi byabaye mu gihe cya saa saba z’ijoro ryo ku wa 25 Gashyantare 2024, mu Kagari ka Ruhingo mu Murenge wa Gihango.

Kayitesi Dativa, Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro, yavuze ko iperereza kuri urwo rupfu ryatangiye gukorwa.

Yagize ati: “Umugizi wa nabi utaramenyekana niwe yateye urugo rwa Harerimana Vianney aramwica ndetse akomeretsa umugore we, nyuma yo kumenya aya makuru y’akababaro iperereza ryahise ritangira ngo uwabikoze afatwe.”

Umugore wakomerekejwe we yahise atabarwa ajyanwa ku Kigo Nderabuzima cya Ruhingo, aho ari kwitabwaho nk’uko Meya Kayitesi yakomeje abivuga.

Umurambo wa nyakwigendera mbere y’uko ushyingurwa, wabanje kujyanwa ku Bitaro bya Murunda ngo ubanze ukorerwe isuzuma.

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!