Thursday, November 21, 2024
spot_img

Latest Posts

Polisi y’u Rwanda iri gushaka abakozi bita ku isuku y’imbwa zicunga umutekano

ITANGAZO RY’AKAZI

Ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda buramenyesha ko bwifuza gutanga akazi ku bakozi bita ku isuku y’imbwa zifashishwa mu gucunga umutekano.

Ibisabwa ku bifuza gupiganirwa iyo myanya:
.Ibaruwa isaba akazi yandikiwe umuyobozi ushinzwe abakozi muri Polisi y’u Rwanda
.Kuba ari umunyarwanda
Kuba azi kwandika no gusoma neza ikinyarwanda
.Kuba afite ubuzima buzira umuze
.Icyemezo cy’ubudakemwa mu mico no mu myifatire
Kuba yarigeze gukorana n’inzego z’umutekano byaba ari akarusho

Amabaruwa asaba akazi agomba kuba yatanzwe ku biro by’Umuyobozi ushinzwe abakozi muri Polisi y’u Rwanda aherekejwe n’ ibisabwa byavuzwe haruguru bitarenze tariki 5 Werurwe 2024.
Abazaba bujuje ibisabwa nibo bazagaragara ku rutonde rw’abemerewe gukora ikizamini
cy’akazi.

Bikorewe i Kigali ku wa 22/02/2024

Jacques BURORA
ACP
Komiseri ushinzwe abakozi

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU