Home AMAKURU M23 yungutse umuntu ukomeye wayiyunzeho
AMAKURU

M23 yungutse umuntu ukomeye wayiyunzeho

Uwahoze ari umurwanashyaka w’ishyaka MLC rya Jean Pierre Bemba, Depite Jaques Mamba, yinjiye mu ihuriro ribarizwamo umutwe wa M23 rya Alliance Fleuve Congo (AFC).

Mu kiganiro Mamba yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa Mbere taliki ya 26 Gashyantare 2024, yemeje ko yinjiye muri ririya huriro riyobowe n’uwahoze ari Perezida wa Komisiyo y’Amatora muri RD Congo, Corneille Nangaa.

Mamba iki kiganiro yagikoreye i Bruxelles mu gihugu cy’u Bubiligi.

Mamba wahoze ari umuvugizi w’ishyaka MLC, yaniyamamarije kuba umudepite mu nteko ishinga amategeko ya RD Congo mu Ukuboza umwaka ushize ariko ntiyatorwa.

Uyu mugabo usigaye uba mu buhungiro yavuze ko manda ya Kabiri ya Perezida Tshisekedi itemewe kuko amatora yabaye muri RD Congo yabayemo uburiganya.

Mamba yagaragaje ko ubutegetsi buriho i Kinshasa ari bubi kurusha ubwa Joseph Kabila bwabubanjirije.

Yagize ati: “Tshisekedi yishingikirije izina rya se ku buryo Abanyekongo bamwemereye kuba Perezida atari uko abikwiriye, ahubwo yabaye we kubera ko yitwa Tshisekedi. Se yamaze imyaka 30 mu rugamba ruhoraho rutagira urugomo n’ubwo batigeze bamutora. Abanyekongo bibwiye ko bamutoye ibintu bishobora kugenda neza, gusa ikibabaje ni uko ubutegetsi bwe ari bubi kurusha ubwa Kabila.”

Jaques Mamba yavuze ko mu rwego rwo gutekanisha RD Congo, yahisemo guhuza amaboko na AFC.

Written by
UMURUNGA.com

Umurunga.com is the online digital newspaper which spreads instants and durable information.

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

AMAKURU

Gutebya uhakana cyangwa upfobya Jenoside yakorewe Abatutsi ni icyaha – Dr. Murangira B. Thierry

Dr. Murangira B. Thierry, uvugira Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, yagaragaje ko nta...

AMAKURU

Kinshasa: Abantu babarirwa mu bihumbi n’imodoka baheze ku kiraro cya N’djili

Kuva Ejo ku wa Gatandatu taliki 05 Mata 2025, abantu babarirwa mu...

AMAKURU

Ingabo za FARDC ziri kwifotoreza mu Mujyi wa Walikale zaburiwe na M23

Ihuriro Alliance Fleuve Congo, AFC, ryaburiye ingabo za Leta ya Congo, FARDC...

AMAKURU

Guverinoma y’u Rwanda itanze umucyo ku rupfu rw’Umuvugizi wayo, Alain Muku n’icyo yazize

Guverinoma y’u Rwanda yemeje ko uwari Umuvugizi wayo Wungirije, Alain Mukuralinda yitabye...

Don`t copy text!