Friday, September 20, 2024
spot_img
HomeAMAKURUHagiye gutorwa indashyikirwa mu bagore mu kuzamura iterambere ry'Igihugu

Hagiye gutorwa indashyikirwa mu bagore mu kuzamura iterambere ry’Igihugu

Ku nshuro ya gatatu hagiye kongera gutangwa ibihembo bihabwa abagore bakoze ibikorwa by’indashyikirwa mu bucuruzi n’ubuyobozi, kandi baranashimirwa uruhare bagize mu iterambere ry’Igihugu mu myaka 30 ishize.

Ibi bihembo byateguwe ku bufatanye bw’ikigo 1000 Hills Events, ibigo bitandukanye byita ku iterambere ry’abagore n’abantu ku giti cyabo.

Abantu bazagenda bandikisha abagore bafitiye ikizere cyangwa biyandikishe bo ubwabo, hanyuma hahembwe abarushije abandi amajwi binyuze mu matora.

Gutora bizatangira taliki ya 02 Werurwe 2024, ariko iki gikorwa cyatangiye ku wa 16 Gashyantare uyu mwaka.

Abagore bazahiganwa mu byiciro birimo; icy’abakora ubucuruzi butandukanye, abagore bafite ibigo n’ababiyoboye, bakazahatanira ibihembo 42.

Ntaganzwa Nathan, Umuyobozi wa 1000 Hills Events, yavuze ko ibi bihembo biri kongerwamo imbaraga, mu rwego rwo gutera ingabo mu bitugu abagore bari mu bucuruzi n’ubuyobozi.

Yagize ati: “Ibi bihembo bigamije kugira ngo tubongere imbaraga kuko nk’umuntu ushobora kuba yari agiye kuva mu bucuruzi, ariko mu bahatana batanu ugahemba umwe, akavuga uburyo yazamuye ibikorwa bye, ahagaze neza, agaha imbaraga abandi ndetse n’ibyiza yakoze akabishimirwa.”

Abagore bahiga abandi bahabwa amahugurwa agamije kubongerera ubumenyi nk’uko Ntaganzwa yakomeje abivuga.

Mary Maina, Umukozi mu mushinga Hanga Akazi, yavuze ko ibi bihembo biri guhatanirwa, bifasha abagore kwitunyuka, barebeye kuri bagenzi babo batsinze.

Yagiraga ati: “Nk’umushinga ukora mu guhanga akazi, dukorana cyane n’abikorera mu mbogamizi nyinshi tubona n’uko mu bagore hari ikintu cyo kwitinya no kubura abantu bareberaho.”

Akomeza agira ati: “Kugira ngo iyo mbogamizi ibashe kuvaho ni ukugaragaza abandi bagore bakoze uburyo bashoboye bakabasha gutera imbere mu bikorera, kugira ngo na wa mukobwa wo mu cyaro abone ko hari icyizere yakuramo ibyo ashaka.”

Mu kwizihiza ukwezi kwahariwe abagore, ibi bihembo bizatangwa ku wa 22 Werurwe. Kuri uyu munsi kandi hazaba inama izagaragaza iterambere ry’abagore mu mpande zitandukanye.

Iki gikorwa kiri gikorwa ku bufatanye bw’imishinga itandukanye iteza imbere abagore irimo Hanga Akazi, GIZ, FINN Partners Ltd n’abandi.

Loading

Umurunga.com
Umurunga.comhttp://umurunga.com
Umurunga.com is the online digital newspaper which spreads instants and durable information.
RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

AMATANGAZO

error: Content is protected !!
Don`t copy text!