Sunday, June 30, 2024
spot_img
HomeUBUREZIRwanda: Saint Valantin itumye umunyeshuri yirukanwa burundu adakoze ikizamini cya Leta

Rwanda: Saint Valantin itumye umunyeshuri yirukanwa burundu adakoze ikizamini cya Leta

Mu Karere ka Rusizi umusore w’imyaka 22 y’amavuko wigaga Imibare, Ubutabire n’Ibinyabuzima muri Koleji ya Nkaka, witeguraga gukora ikizamini cya Leta, ararira ayo kwarika nyuma yo kwirukanwa burundu azira umukunzi we w’umukobwa yerekanye ku wa 14 Gashyantare 2024, umunsi ufatwa nk’uwabakundana (Saint Valantin).

Mu ibanga rikomeye rero uwo musore yari yatumiye abandi basore 15 n’abakunzi babo biganaga kuko uwo munsi wari wahuriranye n’isabukuru y’amavuko ya nyiri kwirukanwa.

Mu gihe abandi banyeshuri bari bagiye kurya muri ‘refectoire’, abatumiwe bose buri wese yazanaga n’umukunzi we.

Umuyobozi wa Koleji ya Nkaka, Mbonabucya Cyiza Modeste, yemereye Imvaho Nshya ko batunguwe n’imyifatire y’abo banyeshuri batorotse ikigo bakajya kugura ibyo bifashishije birimo amandazi n’utujerekani tubiri tw’icyayi muri kantine y’ishuri.

Ubwo abandi bari bagiye gufata amafunguro y’umugoroba, abo banyeshuri bo bagiye mu ishuri ryo mu mwaka wa Gatanu, bajyanamo ibyo bari bateguye kwifashisha, uwo mukobwa werekanywe gusa niwe wari uri aho utiga mu mwaka wa Gatandatu.

Buri wese winjiriga muri ibyo birori, yinjiraga aherekejwe n’umukobwa w’inshuti ye (couple) w’aho ku kigo, ntawari wemerewe kuhinjira atamufite, uretse umwe rukumbi wari uyoboye ibyo ibirori.

Inkuru yamenyekanye ubwo abashinzwe imyifatire y’abanyeshuri bajyaga kugenzura uko bari kurya, babona habura abanyeshuri benshi bibabera urujijo.

Bahise batangira kuzenguruka ikigo babashakisha, babagwaho ibirori bigeze aho umusore yari ari kwerekana umukunzi anamuha impano.

Diregiteri Mbyayingabo ati: “Umwe mu bayobozi yarabakingiranye, tubabaza ibyo barimo, batubwira ko bari mu munsi w’abakundana bateguye, dutangira gusesengura iyi myitwarire. Ku wa 19 Gashyantare twafashe icyemezo cyo kwirukana uriya wakorehsje icyo kirori, cyane ko bitari ubwambere acika ikigo. Yari yarihanangirijwe bwa nyuma n’ababyeyi be barabisinyira ko niyongera ayo makosa azirukanwa burundu.”

Diregiteri yanaboneyeho gushimangira ko agakungu k’abanyeshuri k’abahungu n’abakobwa kari mu makosa azwi yirukanisha mu kigo abanyeshuri.

Ubwo yabazwaga ikosa uriya musore yakoze ku buryo yirukanwa burundu kandi yari mu bitegura ikizamini cya Leta, yagize ati: “Ni menshi. Irya mbere ni ugucika ikigo akajya kugura amandazi ari bukoreshe muri ibyo birori. Irya kabiri ni ukwinjiza ibiryo cyangwa ibitemewe mu kigo kuko ashobora kuzana ibihumanye, ingorane byadukururira namwe murazumva.”

Akomeza agira ati: “Ikosa rya gatatu ni ukudekarara (déclarer) urukundo mu kigo kandi iby’inkundo mu mashuri ntibyemewe rwose, namwe ubwanyu muzi ingorane bishobora gukurura zirimo ubusambanyi abantu batarebye neza, gutwara inda zitateganyijwe bikurikiraho, n’izindi ngaruka. Irindi kosa ni ugukoresha ibirori mu kigo ubuyobozi butabizi.”

Abajijwe impamvu hirukanywe umwe, yavuze ko ariwe nyirabayazana wabyo, avuga ko kandi yari asanganywe imyitwarire mibi, abandi barimo umukobwa werekanywe nk’umukunzi batumwa ababyeyi.

Mpayingabo Cyiza Modeste, yavuze ko batari biteze ko abo banyeshuri bakorera ibirrio mu kigo, cyane ko harimo n’abanyeshuri bakabaye bashishikajwe n’amasomo kuko bazakora ikizamini cya Leta.

Yanavuze ko uyu musore atahabwa imbabazi kubera ko yarenze ihaniro, avuga ko yajya gushaka ikindi kigo kubera ko n’amalisiti y’abazakora ikizamini cya Leta atarakorwa.”

Abandi barebwa n’iki kibazo nabo baganiriye ni Imvaho Nshya bagira icyo bavuga.

Umukobwa we yemeye ko uyu musore yari inshuti ye bisanzwe, avuga ko mu gihembwe gishize uyu musore yamusabye urukundo, ariko akamuhakanira akamubwira ko baba inshuti bisanzwe.

Avuga ko umusore yanamutumiye mu munsi mukuru we w’amavuko agashaka kubyanga, ariko umusore amwumvisha ko nta ngaruka zikurikiraho kuko ikigo kizi ibyo birori.

Ati: “Nabigiyemo ntazi uko babiteguye, ntazi uko biri bugende. Twari inshuti zisanzwe ariko mu gihembwe cya mbere yansabye urukundo mubwira ko ku myaka 19 y’amavuko mfite bitashoboka, ko twaba inshuti zisanzwe. Sinari kwangana kujya mu kirori cy’inshuti yanjye rero ubwo nari nabanje kubyanga bakambwira ko babisabiye uruhushya.”

Mu ruhande rw’umusore we yavuze ko yumva nta kosa yakoze ryamwirukanisha burundu, asaba ko Akarere kamurenganura.

Agira ati: “Ikosa nemera ni ugukorera ikirori mu kigo bitemewe. Nateguye umunsi wanjye w’amavuko, bagenzi banjye bwambwira ko nta wundi mwaka tuzongera guhura twese, bankorera ikirori. Buri wese yatanze amafaranga 500 tugura amandazi muri kantine y’ishuri tunatekesha icyayi utujerekani tubiri. mu banyeshuri 33 buri wese yari yemerewe amandazi 4 n’igikombe cy’icyayi. Sinigeze ntoroka ikigo.”

Yavuze ko kandi nta mukunzi yerekanye, kubera ko n’uwo mukobwa yatumiwe na mugenzi we wundi wari usanzwe azi ko bari inshuti.

Ati: “Nta rukundo rundi dufitanye, ni ubucuti bisanzwe butanakomeye sinzi impamvu babiremereza. Kunyirukana burundu numva nararenganye cyane. Nk’ubu nari mfite inzozi zo kuba ingabo y’igihugu. Banyirukanye baba banahombeje igihugu cyane, kandi aho bigeze nta handi nabona ishuri.”

Dukuzumuremyi Anne Marie, Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi wungirije Ushinzwe imibereho myiza y’abatutage, yatangarije Imvaho Nshya ko iyo nkuru batari bayizi, ariko avuga ko abanyeshuri batajya bakora amakosa amategeko nakurikizwa Akarere kajye gusaba imbazi.

Ati: “Kwaba ari ugukurura uburara kandi muzi ko hari n’amashuri abana barengera bakanishora mu busambanyi ku ishuri. Ni hakurikizwe icyo amategeko y’ishuri ateganya njye numva ntakirenze icyo twakora.”

Ubwo ababyeyi b’umukobwa bo bari bagaruye umwana ku ishuri ku wa 22 Gashyantare, bavuze ko batunguwe no guhamagarwa no ku ishuri, bavuga ko baba bahugiye mu gushaka amafaranga y’ishuri bazi ko umwana yiga nta bindi arimo.

Bavuga ko bagiye kumukurikiranira hafi kugira ngo atazatana akajya mu bishobora kumwangiriza ubuzima.

Loading

Umurunga.com
Umurunga.comhttp://umurunga.com
Umurunga.com is the online digital newspaper which spreads instants and durable information.
RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

AMATANGAZO

error: Content is protected !!
Don`t copy text!