Saturday, June 22, 2024
spot_img
HomeAMAKURUGasopo ku bigo byaka amafaranga abanyeshuri yo kwiyandikisha mu bizamini bya Leta

Gasopo ku bigo byaka amafaranga abanyeshuri yo kwiyandikisha mu bizamini bya Leta

Buri mwaka ibihumbi n’ibihumbi bisoza ibyiciro bitandukanye by’amashuri mu Rwanda byiyandikisha gukora ibizamini bya Leta, aho akenshi basabwa amafaranga yo kwiyandikisha, ayo kwifotoza, no gusimbuza indangamanota, gusa kuri iyi nshuro ikigo cy’Igihugu gishinzwe ibizamini n’Ubugenzuzi bw’amashuri, NESA, cyongeye gushyira iherezo kuri aya mafaranga yakwa.

Mu itangazo ritanga umucyo kuri iki gikorwa cyo kwandika abakandida bazakora ibizamini bisoza ibyiciro bitandukanye by’amashuri abanza, icyiciro rusange n’icyiciro gisoza amashuri yisumbuye, Ikigo cy’igihugu gishinzwe ibizamini n’Ubugenzuzi bw’amashuri, NESA, cyashyizemo ingingo isa n’iha gasopo ibigo by’amashuri byaka abanyeshuri amafaranga byita ayo kwiyandikisha kuzakora ikizamini cya Leta.

Hirya no hino mu mashuri, abanyeshuri bakunze kunyura mu bihe bikomeye muri iki gihe, aho usanga birukanwa umusubirizo bajya gushaka amafaranga yo kwiyandikisha, ayo kwifotoza, akenshi usanga bihagaze amafaranga ibihumbi bitanu y’amanyarwanda(5000 FRW).

Mu ngingo igaragara nk’icyitonderwa, NESA, yagize iti:”Nta shuri ryemerewe gusaba abanyeshuri amafaranga yo kwiyandikisha cyangwa aya service zijyanye no kwiyandikisha mu gukora ibizamini bya Leta”

Muri iri tangazo, NESA, yashishikarije amashuri n’ababyeyi gufasha abanyeshuri muri iki  gihe cyo kwiyandikisha.

Loading

Umurunga.com
Umurunga.comhttp://umurunga.com
Umurunga.com is the online digital newspaper which spreads instants and durable information.
RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

AMATANGAZO

error: Content is protected !!
Don`t copy text!