Tour du Rwanda: RIB igiye guhagurukira ruswa ishingiye ku gitsina ihavugwa

Nyuma y’uko havuzwe ruswa ishingiye ku gitsina muri Miss Rwanda, ubu iyi nkundura yageze mu irushanwa rya Tour du Rwanda, Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha mu Rwanda, RIB, rwatangaje ko rugiye kubikurikirana.

Kuri uyu wa 21 Gashyantare 2024, mu biganiro byahuzaga inzego z’Ubutabera n’izireberera itangazamakuru, Ruhunga Jeannot, umuyobozi wa RIB, yatangaje ko nyuma yo kumva ko mu irushanwa ry’amagare, Tour du Rwanda, havugwa ihohoterwa rishingiye ku gitsina, uru rwego rw’ubugenzacyaha mu Rwanda rugiye gutangira ku bikurikirana.

Col (Rtd) Ruhunga Jeannot, yatangaje ko bagiye gukurirana niba iyo ruswa ivugwa muri Tour du Rwanda ihari koko, hanyuma abakekwa bagakurikiranwa.

Yagize ati:”Twarabimenye ariko ibivugwa biba ari byinshi. Ariko hari ibivugwa ari ibihuha, ibivugwa bifite ireme iyo twumvise inkuru nk’iyo twebwe tujyamo tugakurikirana.”

Yunzemo ati:”Ubu icyo twakoze ni uko tugiye gutangira gukurikirana,twasanga koko bifite ireme, icyo gihe ababigizemo uruhare byanze bikunze bagakurikiranwa.”

Bimaze iminsi binugwanugwa ko abakobwa bamamaza Tour du Rwanda, mbere yo guhabwa akazi hari abanyura mu nzira z’inzitane aho ngo baba babanza gutanga ruswa ishingiye ku gitsina, ndetse hari ubutumwa bwagiye bukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga bikekwa ko ari ubw’abakobwa bangiwe guhabwa akazi kubera ko banze kuryamana na bo.

Byagenda gute mu gihe iki cyaha cyagira uwo gihama?

Umuntu wese mu buryo ubwo ari bwo bwose usaba, wemera cyangwa asezeranya gukora ishimishamubiri rishingiye ku gitsina, cyangwa utuma undi muntu agirirwa cyangwa akemera amasezerano yaryo kugira ngo hagire igikorwa cyangwa ikidakorwa aba akoze icyaha.

Umuntu uhamwe n’icyo cyaha, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi n’ihazabu y’amafaranga atari munsi ya miliyoni 1FRW, ariko atarenze miliyoni 2 FRW.

Umuntu wese uhamijwe n’urukiko gukoresha undi imibonano mpuzamahanga ku gahato,ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 10 ariko kitarenze imyaka 15 n’ihazabu y’amafaranga miliyoni 1FRW ariko itarenze miliyoni 2 FRW.

Ivomo: UMURYANGO

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Don`t copy text!