Ku myaka 74 y’amavuko, Musenyeri Christopher Saunders muri Kiliziya Gatolika ya Australia , yatawe muri yombi na Polisi yo muri icyo gihugu, ashinjwa ibyaha birimo no gusambanya abana.
Nyuma y’igihe kirekire Musenyeri Christopher akorwaho iperereza na Polisi ndetse n’ubuyobozi bwa Vatican ku itegeko rya Papa Francis, yatawe muri yombi mu Burengerazuba bwa Australia.
Uyu Mwepisikopi araregwa ibyaha birimo gufata abana ku ngufu, ku bakoresha ishimishamubiri yitwaje ububasha abafiteho, ibi bikekwa ko yaba yarabikoze hagati ya 2008 na 2014.
Inama y’Abepisikopi muri Australia yavuze ko bazakorana n’Ubutabera bya hafi, kugira ngo hatangwe ubutabera n’ukuri kujye hanze.
Musenyeri Christopher Saunders, aramutse ahamwe n’ibyaha ashinjwa yaba abaye umuntu wa mbere muri Kiliziya Gatolika ukomeye uhamwe n’ibyaha bijyanye no gusambanya abana no kubafata ku ngufu.