Home AMAKURU IYOBOKAMANA Musenyeri yatawe muri yombi akekwaho gufata abana ku ngufu
IYOBOKAMANA

Musenyeri yatawe muri yombi akekwaho gufata abana ku ngufu

Ku myaka 74 y’amavuko, Musenyeri Christopher Saunders muri Kiliziya Gatolika ya Australia , yatawe muri yombi na Polisi yo muri icyo gihugu, ashinjwa ibyaha birimo no gusambanya abana.

Nyuma y’igihe kirekire Musenyeri Christopher akorwaho iperereza na Polisi ndetse n’ubuyobozi bwa Vatican ku itegeko rya Papa Francis, yatawe muri yombi mu Burengerazuba bwa Australia.

Uyu Mwepisikopi araregwa ibyaha birimo gufata abana ku ngufu, ku bakoresha ishimishamubiri yitwaje ububasha abafiteho, ibi bikekwa ko yaba yarabikoze hagati ya 2008 na 2014.

Inama y’Abepisikopi muri Australia yavuze ko bazakorana n’Ubutabera bya hafi, kugira ngo hatangwe ubutabera n’ukuri kujye hanze.

Musenyeri Christopher Saunders, aramutse ahamwe n’ibyaha ashinjwa yaba abaye umuntu wa mbere muri Kiliziya Gatolika ukomeye uhamwe n’ibyaha bijyanye no gusambanya abana no kubafata ku ngufu.

Written by
UMURUNGA.com

Umurunga.com is the online digital newspaper which spreads instants and durable information.

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

IYOBOKAMANA

Amatorero atanu yambuwe impushya zo gukorera ku butaka bw’u Rwanda

Kuri uyu wa Gatanu taliki 31 Mutarama 2025, Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere, RGB,...

IYOBOKAMANA

Abapasiteri barwaniye mu rusengero rw’Itorero Angilikani bapfa amaturo

Mu materaniro yo ku Cyumweru taliki 19 Mutarama 2025, abapasiteri barwaniye mu...

IYOBOKAMANA

Ibikorwa by’abanyamadini bavuga ko bakiza indwara bigiye gukurikiranirwa hafi – Perezida Museveni

Kuri iki Cyumweru taliki 15 Ukuboza 2024, Perezida wa Uganda Yoweri Museveni,...

Don`t copy text!