Monday, November 25, 2024
spot_img

Latest Posts

Zimwe mu mpunzi z’u Burundi zanyuze i Nemba zisubira iwabo ku bushake

Impunzi z’Abarundi 95 icyiciro cya 65 zambutse umupaka uhuza u Rwanda n’u Burundi, zitashye iwabo ku bushake.

Abasubiye iwabo ni Abarundi 95, biyandikishije basaba gusubira iwabo ku bushake banyuze ku mupaka wa Nemba mu Karere ka Bugesera.

Mu batashye i Burundi 75 muri bo babaga mu nkambi ya Mahama mu Karere ka Kirehe, abandi 9 babaga mu Mujyi wa Kigali naho 11 babaga i Nyamata mu Karere ka Bugesera.

Abamaze gutaha ku bushake mu mpunzi ibihumbi 70 byari byahungiye mu Rwanda mu 2015 ni ibyiciro 65, abatashye bose bamaze kugera ku bihumbi 30,228.

Inkambi ya Mahama iracyacumbikiye impunzi zigera ku bihumbi 40, aba bataha ni ababa bashaka gutaha ku bushake, biyandikisha basaba gutaha maze Minisiteri Ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi UNHCR, bikabafasha kugera ku mupaka, ubundi bakakirwa n’Igihugu cyabo.

Hashize iminsi u Rwanda n’u Burundi bitarebana neza, kuko u Burundi bwanafashe icyemezo cyo gufunga imipaka ibuhuza n’u Rwanda, ariko ntibibuza impunzi cyangwa Abarundi baba mu Rwanda kujya mu gihugu cyabo.

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU