Umugabo witwa Habineza Fabien akurikiranywe n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rumushinja guha ruswa Umupolisi (OPJ wa traffic Police) y’ibihumbi 69 Rwf.
Dr. Murangira B. Thierry, Umuvugizi wa RIB, avuga ko uyu mugabo Habineza Fabien yatawe muri yombi ku wa Kabiri taliki 20 Gashyantare 2024.
Dr. Murangira yavuze ko uwo mugabo yoherereje amafaranga Umupolisi wari uri gukurikirana dosiye y’impanuka kugira ngo itoherezwa mu Bushinjacyaha.
Ati: “Iyi mpanuka ikaba yarabereye mu Karere ka Muhanga, Umurenge wa Nyamabuye taliki 27 Nyakanga 2023.”
Umuvugizi wa RIB, avuga ko uwafashwe afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Nyamabuye mu gihe dosiye ye igiye gutunganywa kugira ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha mu gihe cyagenwe n’Itegeko.
Dr. Murangira avuga ko icyaha cyo gutanga indonke uyu mugabo akurikiranyweho giteganywa n’Ingingo ya 4 y’Itegeko Nimero 54/2018 ryo ku wa 13/08/2018 ryerekeye kurwanya ruswa.
Ati: “Igihano ni igifungo kirenze imyaka 5 ariko kitarenze imyaka 7 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri 3 kugeza kuri 5 z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye.”
RIB ikomeza yibutsa Abaturarwanda bose ko itazihanganira uwo ariwe wese ukora icyaha nk’iki cyo gutanga ruswa.
RIB kandi ikangurira abantu bose kwirinda iki cyaha, kuko gihanwa n’amategeko kandi ko ubikora wese azafatwa agashyikirizwa Ubutabera.