Mu kigo cya College Fondation Sina Gérard gihereye mu karere ka Rulindo haravugwa inkuru y’umukozi ushinzwe imyitwarire y’abanyeshuri kuri ubu uri gukurikiranwa n’urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) ku cyaha cyo gukubita no gukomeretsa abanyeshuri.
Uyu mukozi ushinzwe imyitwarire(Prefet de discipline) muri kino kigo cya College Fondation Sina Gérard bivugwa ko yakubise abanyeshuri mu buryo bukabije, bagakomereka ndetse abandi bakazana imibyimbe mu mugongo aho wagirango bahacishije icyuma gishyushye.
Ibi ntibyavuzwe ho rumwe na bamwe mu babyeyi,hari abaganiriye na UMURUNGA bavuze ko ibi bihano binyuranye n’amahame y’uburezi ndetse bakavugako umuntu ukora ibi aba adakwiriye kurerera u Rwanda.
Abandi bo bavugaga ko gukubita umwana kuri uru rwego bituma ikosa yakoze arizinukwa akarigira umuhurwe.
Amakuru UMURUNGA wamenye ni uko aba banyeshuri baba barazize ngo gukorera umunsi mukuru w’amavuko ( Birthday) mugenzi wabo.
RIB yemeje aya makuru yemeza ko ukekwaho gukora iki cyaha yatangiye gukurikiranwa.