Friday, January 24, 2025
spot_img

Latest Posts

Umunyeshuri yariwe na bet amafaranga y’ishuri ahitamo kwiyahura

Umusore w’imyaka 22 y’amavuko yariwe amafaranga yari ateeze muri (betting) kugira ngo abone agatubutse, ahitamo kwiyahura kuko yari amafaranga y’ishuru.

Uyu musore witwaga Cephas Mwanza, ni uwo mu gihugu cya Zambia mu Karere ka Ndola, yiyahuye nyuma yo kuribwa ama Kwaca ibihumbi bitanu angana n’ibihumbi 250,000 Rwf, ayo mafaranga yari ay’ishuri yagombaga kwishyura muri Kaminuza aho yigaga.

Nyuma yo kuribwa ayo mafaranga, umusore yarwaye ihungabana, rimuviramo kurwara indwara zo mu mutwe ahitamo kwiyahura akoresheje umuti wica udukoko.

Peecewell Mweemba, Umuyobozi wa Polisi mu Ntara ya Copperbelt, yabwiye ikinyamakuru cyitwa Nkani ko uyu musore yasize yanditse urupapuro ruvuga ko yiyahuye nyuma yo kuribwa na betting amafaranga yari yahawe na mukuru we ngo ayishyura ishuri.

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!