Thursday, June 27, 2024
spot_img
HomeAMAKURUUmunyeshuri yariwe na bet amafaranga y'ishuri ahitamo kwiyahura

Umunyeshuri yariwe na bet amafaranga y’ishuri ahitamo kwiyahura

Umusore w’imyaka 22 y’amavuko yariwe amafaranga yari ateeze muri (betting) kugira ngo abone agatubutse, ahitamo kwiyahura kuko yari amafaranga y’ishuru.

Uyu musore witwaga Cephas Mwanza, ni uwo mu gihugu cya Zambia mu Karere ka Ndola, yiyahuye nyuma yo kuribwa ama Kwaca ibihumbi bitanu angana n’ibihumbi 250,000 Rwf, ayo mafaranga yari ay’ishuri yagombaga kwishyura muri Kaminuza aho yigaga.

Nyuma yo kuribwa ayo mafaranga, umusore yarwaye ihungabana, rimuviramo kurwara indwara zo mu mutwe ahitamo kwiyahura akoresheje umuti wica udukoko.

Peecewell Mweemba, Umuyobozi wa Polisi mu Ntara ya Copperbelt, yabwiye ikinyamakuru cyitwa Nkani ko uyu musore yasize yanditse urupapuro ruvuga ko yiyahuye nyuma yo kuribwa na betting amafaranga yari yahawe na mukuru we ngo ayishyura ishuri.

Loading

Umurunga.com
Umurunga.comhttp://umurunga.com
Umurunga.com is the online digital newspaper which spreads instants and durable information.
RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

AMATANGAZO

error: Content is protected !!
Don`t copy text!