Friday, January 24, 2025
spot_img

Latest Posts

Joe Biden yakuyeho impaka k’uwo bari gushinja Putin kwica

Perezida w’Uburusiya Vladimir Putin arashinjwa na Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Joe Biden, kwivugana umunyepolitiki ukomeye warwanyaga ubutegetsi bwa Moscow.

Ku wa Gatanu nibwo uyu mugabo witwa Alexei Navalny w’imyaka 47 y’amavuko yumvaga atameze neza, nk’uko Urwego rw’amagereza rwo mu Karere ka Yamalo-Nenets uyu mugabo yari afungiye rubitangaza.

Ngo mukanya gato yahise ata ubwenge, abaganga bagerageje kumuramira nabwo biba iby’ubusa ashiramo umwuka, nk’uko biri mu itangazo uru rwego rwashyize hanze.

Perezida Biden we yavuze ko niba amakuru y’urupfu rwa Navalny ari ukuri, nta kabuza ari Vladimir Putin wamuhitanye.

Perezida Biden yagize ati: “Ibyabaye ni indi gihamya y’ubugome bwa Putin.”

Dmitry Peskov, Umuvugizi wa Perezida Putin, yavuze ko urupfu rwa Navalny rwamenyeshejwe Perezida wari mu ruzinduko mu Mujyi wa Chelyabinsk.

Ati: “Abaganga bagomba kugira ukuntu babimenya.”

David Cameron, Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’Ubwongereza we yavuze ko nyuma y’ibyabaye nta muntu ukwiye gushidikinya ku kuba ubutegetsi bwa Putin ari bubi cyane.

Ubufaransa bwo bwavuze ko Navalny yatanzeho ubuzima bwe ikiguzi ku kuba yarahanganye n’ikandamiza.

Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa Norvège yavuze ko uruhare runini ku rupfu rwa Navalny rwagizwemo uruhare runini n’abategetsi b’u Burusiya.

Uyu Navalny ni umwe mu banyepolitiki batatinyaga kuvuga ibikomeye kuri Perezida Putin, akaba yari yaroherejwe muri gereza mu 2021.

Byari biteganyijwe ko Navalny azava muri gereza afite imyaka 70 y’amavuko, kubera ibihano bishya yari aherutse guhabwa.

Alexei Navalny wari uhanganye n’ubutegetsi bwa Moscow

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!