Umudepite witwa Kinyamatama yasabye ko mugenzi we witwa Zaake yakirukanwa n’Inteko Ishingamategeko ya Uganda amushinja kumutuka mu mwaka ushize ubwo yasuraga Akarere ka Rakai ku munsi w’Ubwingenge.
Hon. Juliet Kinyamatama, yasabye komite ishinzwe amategeko mu Nteko Ishinga Amategeko ya Uganda kwirukana uyu mudepite, Francis Zaake, ushinzwe umujyi wa Mityana, anamusabira gusuzumwa uburwayi bwo mu mutwe.
Ku wa Kabiri tariki 13 Gashyantare 2024, nibwo Kinyamatama, yabwiye komite ko nibura Zaake akwiye kwirukanwa mu Nteko Ishinga Amategeko mu gihe cy’imyaka ibiri.
Ati: “Amasengesho yanjye ni uko Hon. Zaake agomba gukorerwa isuzuma ry’uburwayi bwo mu mutwe mu kigo icyo aricyo cyose kugira ngo harebwe niba nta kindi kibazo cy’imitekerereze afite. Avuga ko bijyanye n’imyitwarire ye mu nteko no hanze yayo bishoboka ko afite ikibazo.”
Ni mu gihe mu 2022, Zaake yari yahagaritswe ku mirimo ye mu Nteko, azira gusuzugura Anita Annet ariko nyuma aza gusubizwa mu kazi.
Thomas Tayebwa, Visi Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, yumvikanishe amajwi ya Zaake avuga nabi ko Kinyamatama ari indaya ndetse ko nta kindi ashoboye uretse gutanga amategeko no kuzana umuvumo mu Nteko Ishingamategeko.
Iyi Video yarakaje bamwe mu bashingamateka b’abagore, bavuga ko ibi ari ugutoteza igitsina gore.