Kigali: Hagiye kubera Iserukiramuco rya “Kigali Triennial” bwa mbere

Ubuyobozi bw’ umujyi wa Kigali buravuga ko butewe ishema no kuba Umujyi ugiye kwakira  iserukiramuco ryiswe “Kigali Triennial” ku nshuro ya mbere igikorwa  bavuga ko kizateza ubuhanzi bwo mu Rwanda imbere ndetse no muri Africa.

Ni ibyagurutsweho ubwo batangaga ikiganiro n’itangazamakuru kigaruka kuri iri serukiramuco rizatangira tariki ya 16 Gashyantare kugeza ku wa 25 Gashyantare 2024.

Uri Serukiramuco rizahuza abahanzi barenga 200 baturutse mu bihugu 25 hirya no hino ku Isi.

Ni iserukiramuco ryateguwe kubufatanye bwa Ministeri y’urubyiruko n’ iterambere ry’ ubuhanzi, umujyi wa Kigali ndetse na Rwanda Arts Initiative rifite insanganyamatsiko igiri iti:”Ihuriro ry’ ubuhanzi,ubumenyi, n’ubukungu”.

Samuel Dusengiyumva,Meya w’Umujyi wa Kigali

Umuyobozi w’ umujyi wa Kigali Dusengiyumva Samuel ati: “Dutewe ishema nk’ Umujyi wa Kigali ryo kwakira Triennial de Kigali akaba ari igikorwa kizateza imbere umuhanzi haba hano mu Rwanda ndetse no mu karere turimo ariko no muri africa muri rusange”.

Akomeza avuga ko aribyo kwishimira kuba umujyi wa Kigali ugenda uba ihuriro ry’ ibikorwa by’ imyidagaduro.

Dorcy Rugamba,Umuyobozi wa Rwanda Arts Initiative

Dorcy Rugamba,Umuyobozi wa Rwanda Arts Initiative avuga ko icyatumye habaho iri serukiramuco ari igitekerezo cyavuye mu biganiro n’ Umujyi wa Kigali kuko babonaga ibihangano by’abanyarwanda bikunzwe cyane batekereza ko bishobora gukurura abanyamahanga bakajya babisanga mu Rwanda.

Ati: “ Iki gitekerezo cyavuye mu biganiro no kwicarana n’inzego z’ Umujyi wa Kigali twibaza tuti ni gute uyu mujyi ufite ubushobozi bwinshi cyane ko hari n’ ingamba zagiye zifatwa na Leta zorohereza abanyafurika kuba baza mugihugu cyacu badasabye viza bituma rero duhitamo kuyizana hano”.

Akomeza agira ati:”Tworohereje abahanzi b’ abanyarwanda barenga 100 bafite ibihangano bikunzwe kandi bifite agaciro bishobora gukurura benshi aho kubirebera ahandi bakaza mu Rwanda ni muri urwo rwego rero rwo gutegura Kigali Triennial”.

Sandrine Umutoni,Umunyamabanga wa leta muri Minisiteri y’ Urubyiruko n’iterambere ry’ ubuhanzi 

Sandrine Umutoni,Umunyamabanga wa leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’iterambere ry’ ubuhanzi,avuga ko iri serukiramuco ari isoko bityo abantu bazagaragaza ibihangano bafite baba abanyarwanda ndetse n’ abanyamahanga kuko abazaryitabira harimo abazaba baje kugura no kugurisha.

Ati: “ Nka Minisiteri ishinzwe urubyiruko n’ iterambere ry’ umuhanzi iki gikorwa cy’ iserukiramuco n’ isoko. Abantu bazaza bagaragaze ibihangano bafite, bivuze ko abantu bose bazaza muri iri serukira muco bafite akazi kajyanye n’ ubuhanzi baje kugura cyangwa se kugurisha, twebwe nka Minisiteri ishinzwe urubyiruko n’iterambere ry’ umuhanzi tubasha kureba ko abahanzi bakiri bato baba bakeneye ubumenyi bujyanye no kuzamura ireme ryabo bivuze ko muri iyi minsi bazabasha guhura n’abantu babafasha kuzamura ubumenyi bwabo”.

Ni iserukiramuco biteganyijwe ko rizajya riba rimwe mu myaka itatu rikaba rifite intego yo kugaragaza impano z’abahanzi n’ ibihangano byabo, mu rwego rwo guteza imbere ubufatanye mpuzamahanga.

Ni umwanya kandi wo kugaragaza ubuhanzi nyarwanda mu ruhando mpuzamahanga no gukomeza kugaragaza u Rwanda nk’igicumbi cy’ iterambere ry’ubuhanzi bushingiye ku muco.

Inkuru ya UFITUBUGINGO Esperance/ Umurunga.com/Kigali

About Sam Kabera

📞or Message me on 250 783618487 UBUREZI,UBUVUGIZI NIBWO DUSHYIRA IMBERE. Sam Kabera yatangiye itangazamakuru kuva mu mwaka wa 2015 mu binyamakuru birimo Nonaha.com,Hanga.rw n'ibindi bitandukanye birimo na Television.

View all posts by Sam Kabera →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *