Mu Kagari ka Gatenga,umurenge wa Gatenga muri Kicukiro,haravugwa inkuru y’umugore bikekwa ko we n’umusambane we baryamiye umwana agapfa.
Kuri ubu hatangiye gukorwa iperereza,aho bikekwa ko nyuma yo gukorana imibonano mpuzabitsina nβumugabo bari batahanye, bwacya bagasanga umwana wβuruhinja bari baryamye ku buriri bumwe yapfuye, aho bikekwa ko bamuryamiye.
Ibi byabaye mu ijoro ryo ku wa Mbere tariki ya 12 Gashyantare 2024, mu Mudugudu wa Gatenga mu Kagari ka Gatenga ahazwi nka Njamena.
Abaturage bavuga ko uyu mugore ukekwaho gukora uburaya yatahanye nβumugabo iwe yasinze bakorana imibonano mpuzabitsina mu gitondo basanga uruhinja rwe bari baryamye mu buriri bumwe rwapfuye.
Bavuga ko bikekwa ko uyu mugore nβumusambane we baryamiye uwo mwana ubwo barimo gukora imibonano mpuzabitsina.
Uwitwa Eric yagize ati: ” Bari basinze noneho ubwo barimo basambana baramuryamira kuko yari akiri muto.”
Yongeyeho ko uyu mugore nβumusambane we babanje kwinywera urwagwa ku buryo batahise bamenya ko urwo ruhinja rwapfuye.