Sunday, June 30, 2024
spot_img
HomeAMAKURUMunini: Basabwe kudatega amakiriro kuri Leta gusa

Munini: Basabwe kudatega amakiriro kuri Leta gusa

Mu ruzinduko Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu, Musabyimana Jean Claude, yagiriye mu mudugudu w’icyitegererezo wa Munini mu karere ka Nyaruguru, kuri uyu wa 10 Gashyantare 2024, yasabye abawutujwemo kubakira ku byo Leta yabagejejeho bakiteza imbere aho guhora barambirije ku nkunga ya Leta.

Muri uru ruzinduko rwari rugamije kureba uko aba baturage babayeho, Minisitiri Musabyimana, yibukije aba baturage kubyaza umusaruro amahirwe bahawe na Leta, harimo nk’aya mazu batujwemo, imirima bahawe, agakiriro, ibiraro byo kororeramo, isoko, bakabyubakiraho mu rwego rwo kurushaho kuzamura imibereho yabo.

Ati”Iyo Leta yubaka inzu nziza nk’izi, ikazana abaturage ngo bazituremo, iba igirango barusheho kubaho neza, imibereho yabo irenge uko yari imeze batarahaza. “

Yunzemo yisunga umugani w’ikinyarwanda, ati” Baca umugani ngo ‘Umwana uzi ubwenge bamusiga yinogereza’ namwe muri abana b’igihugu cyasize, rero mukwiye kwinogereza. Buri wese agerageze uko ashoboye ku byo yahawe nawe yiteze imbere. “

Minisitiri yabibukije ko mu gihe leta ihugiye mu gushakira ibisubizo ibindi bibazo by’ingutu birimo gufasha abandi baturage, aba bubakiwe bagomba kwishakamo ibisubizo.

Ati” Ntabwo uzasaba Leta indi nzu kandi hanze aha hari undi uyikeneye. Ntabwo itara rizashya ngo ubwire Leta gushyiramo irindi kandi hari abaturage babuze mituweli. “

Minisitiri Musabyimana, yabasabye kwitabira ku bwinshi ibikorwa remezo begerejwe barushaho kubibyaza umusaruro.

Minisitiri, yabanenze ku kuba batitabira ku bwinshi ku gukorera ku bwinshi mu isoko rya Munini begerejwe aho kugeza ubu abarikoreramo baba muri uyu mudugudu ari batatu gusa.

Ku ruhande rw’abaturage nabo batangaje ko bashima inama bahawe kandi ngo bagiye kwikubita agashyi bagatangira gukora cyane mu rwego rwo kwirinda gusubira inyuma.

Umwe mu baganiriye n’IGIHE dukesha iyi nkuru, Muhimpundu Pascasie, yagize ati”Ni byo koko Leta yacu yaduhaye intango nziza, izi mpanuro duhawe zitwibukije ko tudakwiye gukomeza kwiganyira, ahubwo dukwiye gutekereza uko twagakwiye kubyaza umusaruro amahirwe adukikije twegerejwe.

Imiryango igera kuri 48 ni yo yatujwe mu mudugudu w’icyitegererezo wa Munini.

Uyu mudugudu wegerejwe ibikorwa remezo birimo amashanyarazi, umuhanda wa kaburimbi, ivuriro, amashuri y’incuke, abanza, ayisumvuye n’ibindi.

Uretse agakiriro kabegerejwe, bahawe imirima yo guhinga, ndetse bubakirwa n’ibiraro byo kororeramo ingurube.

Loading

Umurunga.com
Umurunga.comhttp://umurunga.com
Umurunga.com is the online digital newspaper which spreads instants and durable information.
RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

AMATANGAZO

error: Content is protected !!
Don`t copy text!