Wednesday, December 25, 2024
spot_img

Latest Posts

DRC: Leta n’amashyiramwe yigenga ntibumva kimwe icyemezo cyo kwica abagambanyi

Guhangana hagati ya Leta ya Kinshasa, n’amashyirahamwe yigenga bakomeze kubyina basobanya mu myanzuro irimo kugenda ifatwa nyuma y’uko mu gihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo hakomeje kuba imirwano y’injyanamuntu hagati y’ingabo za Congo n’inyeshyamba za M23, aho bahanganiye mu Burasirazuba bw’iki gihugu.

Byagiye byumvikana kenshi Leta yikoma bamwe mu basirikare ba FARDC, batungwa agatoki kuba abagambanyi, yemwe mu buryo bweruye, Minisitiri w’ingabo Jean Pierre Bemba, atanga ubusabe bwe kuri Perezida ko abasirikare bazajya bafatwa bikagaragara ko ari abagambanyi bajya bicwa.

Ibi Jean Pierre Bemba yabisabye mu nama y’umutekano, yabaye ku italiki 05 Gashyantare 2024, asaba ko Perezida yagaruraho igihano cy’urupfu.

Ibi ntabwo byabaye inkuru nziza ku mashyirahamwe yigenga aharanira kubungabunga no guteza imbere uburenganzira bwa muntu akorerera muri kiriya gihugu, aho asanga ko ubu ari uburyo bwo guhonyora nkana uburenganzira bwa muntu n’inzira ya Leta ya Tshisekedi yo kwikiza abo badashaka.

Mu gihe iki gihano cy’urupfu cyari kimaze imyaka isaga 20 kitabarizwa muri Congo, aya mashyirahamwe asanga kubigarura ari ukunyuranya n’amasezerano basinye, aho ndetse ngo byaba bigize ibyaha by’intambara n’ibyibasira inyoko muntu.

Abasesenguzi basanga ko mu gihe Congo yaba yemeye iki gihano byayikururira akaga no gufatirwa ibihano mpuzamahanga, byiyongera ku kuba igirwa inama yo gukemura amakimbirane ari muri gihugu mu mahoro ikavunira ibiti mu matwi, ahubwo ikayoboka inzira y’imirwano itwara ikanangiza ubuzima bwa benshi.

Mu bamaganiye kure iki gihano, ku ikubitiro harimo ishyirahamwe ACAT, n’andi agera kuri 76, bagasaba Perezida kwima amatwi Minisitiri Bemba kuri iyi ngingo, ahubwo agakora ibishoboka byose akarinda anarengera uburenganzira bwa kiremwa muntu buri mu kaga muri iki gihugu.

Mu nyandiko yashyizweho umukono n’aya mashyirahamwe, basabako ubu busabe butakwemerwa cyane ko basanga kugarura iki gihano nta gisubizo byazana uretse guhonyora uburenganzira bwa muntu aho inzirakarengane zakomeza kubigenderamo.

Leta ya Kinshasa ishinjwa guhohotera no guhonyora uburenganzira bw’abaturage bo mu Burasirazuba bwa Rebubulika iharanira Demokarasi ya Congo biganjemo abavuga ururimi rw’ikinyarwanda bikorwa n’ingabo za Congo FARDC, FDLR, Wazalendo, Abacanshuro n’abandi bifitemo ingengabitekerezo ya jenoside.

Ku bw’aya mashyirahamwe, avuga ko icyo bagakwiye bashyira imbere ari ukwimakaza Leta igendera ku mategeko, ica umuco wo kudahana, ndetse no kwimakaza ubutabera kuri bose.

Muri raporo aya mashyirahamwe agaragaza ko hari imfungwa zigera kuri 800 zamaze gukatirwa urwo gupfa.

Mu mwaka wa 2002, Congo yatoye umwanzuro uvuguruza uw’umuryango w’abibumbye., ONU, wo guhagarika igihano cy’urupfu, bahamya ko guhera mu mwaka wa 2003 iki gihano kitigeze gikoreshwa, rero basanga kukigarura kwaba ari ugusubiza igihugu mu icuraburindi.

Uretse Repuburika iharanira Demokarasi ya Congo, na Cameroon, ibindi bihugu bya Afurika byamaze gukura igihano cy’urupfu mu mategeko ahana guhera muri 2007.

 

 

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!