Thursday, June 27, 2024
spot_img
HomeAMAKURUDRC ikomeje gushyirwaho igitutu

DRC ikomeje gushyirwaho igitutu

Mu gihe mu Burasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo hakomeje kubera imirwano, ibihugu by’ibihangange ku isi byagaragaje ko bitewe impungenge nayo, maze bishyira igitutu kuri iki gihugu bigisaba kunyura mu nzira y’imishyikirano bagakemura amakimbirane atuma bahora barebana ay’ingwe.

Ibi bivuzwe mu gihe Leta ya Kinshasa ivuze ko nta biganiro izagirana n’umutwe bahanganye wa M23, ahubwo igahitamo izira y’imirwano.

Mu itangazo minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’igihugu cy’Ububiligi yashyize hanze kuri uyu wa Gatanu, taliki 09 Gashyantare 2024, yatanze umuburo kuri Leta ya Congo ko yakemura ibibazo ifitanye na M23, inyuze mu nzira z’ibiganiro kuko ngo ingufu za gisirikare yahisemo zitazigera zihosha amakimbirane ahari.

Iri tangazo ryasohotse mu gihe imirwano ihanganishije Leta ya Congo n’umutwe wa M23, irimo kubera muri Kivu y’amajyaruguru imaze gutuma abasaga ibihumbi bibiri bata ibyabo bakagana iy’ubuhungiro, Ububiligi busaba ko iyo mirwano ihagarara.

Muri iri tangazo harimo ubutumwa bugira buti”Igisubizo cy’umuka mubi n’amakimbirane byose, uko yaba ameze kose nta narimwe kigomba kuba mu nzira z’imirwano ya gisirikare. Ni byiza ko hifashishwa ingufu za dipolomasi binyuze mu biganiro ku rwego rw’akarere bisubukurwa.Abo bireba bakagirana ibiganiro byubaka bagendeye ku mbaraga zikomeje gushyirwamo na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.”

Uretse Ububiligi, ubwongereza nabwo bwatangaje ko bwiteguye gutera ingabo mu bitugu impande zombi mu gihe zaba zihisemo ibiganiro.

Leta Zunze Ubumwe za Amerika, U Bufaransa, Israel, nabyo byasabye ko Leta ya Kinshasa yadohoka ikemera inzira y’ibiganiro.

N’ubwo bimeze gutya, muri repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, hamaze igihe imyigaragambyo kuri ambasade y’Ubwongereza yamagana ibihugu birimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Ubwongereza, Ubufaransa n’ibindi,

Loading

Umurunga.com
Umurunga.comhttp://umurunga.com
Umurunga.com is the online digital newspaper which spreads instants and durable information.
RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

AMATANGAZO

error: Content is protected !!
Don`t copy text!