Mu karere ka Kayonza mu murenge wa Ndego haravugwa inkuru y’umugabo witwa Selemani mu mudugudu wa Humure akagari ka Kiyovu bikekwa ko yishe umugore we n’umwana abakase ijosi arangije nawe akimanika mu mugozi nawe agapfa.
Aya makuru yamenyekanye kuri uyu wa Kabiri tariki ya 6 Gashyantare 2024.Abaturage bavuga ko ubusanzwe uwo muryango wari ufitanye amakimbirane ndetse bahoraga babunga ariko bikanga dore ko yabishe nyuma y’iminsi ibiri bavuye mu bunzi kuko bavuyeyo ku wa Gatatu babunze.
Abaturage bavuga ko baheruka kubona uwo muryango ku wa Gatanu aho ngo umugore bamubonye ku gasantere ka Ndego amaze guhaha umuceri atashye agiye kuwuteka.
Muri icyo gihe kandi,ngo umugabo yari mu kabare aho mu gasantere bamubona afite inzoga ebyiri bakunze kwita ibyuma arimo kuzigotomera babona afite n’umujinya,ngo byageze nimugoroba arataha ntibongera kumurabukwa we n’umugore kuva icyo gihe.
Uyu munsi nibwo bavumbuye ko uwo muryango waba warapfiriye mu nzu nyuma y’uko hatumaga amasazi ndetse hari n’umunuko.
Nyuma yo kubona ibyo,byabaye ngombwa ko bakingura kuko urugi rwari rukingiye inyuma ruriho ingufuri,binjiye mu nzu basanga umugore ari ku buriri yambaye ubusa yaraciwe umutwe igihimba kiri ukwacyo n’umutwe ukwawo n’umwana ngo nawe umutwe wari ukwawo n’igihimba ukwacyo.
Bivugwa ko umugabo yamaze kubica nawe agahita asohoka,urugi arukingira inyuma maze yinjirira mu idirishya aragenda afata ameza ayashyira mu cyumba gitandukanye n’icyo yiciyemo umugore n’umwana,noneho ayakandagiraho yishyira mu mugozi ariyahura arapfa nawe yambaye ubusa mu hejuru.
Gitifu w’umurenge wa Ndego Kabandana Patrick,yemeje aya makuru ko ariyo ariko avuga ko ibyinshi aribubitangaze nyuma y’uko ageze aho byabereye kuko yari mu nzira aganayo.
Uwo mugabo nyakwigendera Selemani n’umugore we ngo bari abimukira baturutse mu Ntara y’Iburengerazuba mu karere ka Rubavu,bakaba bari bamaze imyaka itatu batuye i Ndego,bari bafite umwana w’umukobwa bapfanye w’imyaka itatu y’amavuko.