Umugore witwa Mukeshimana Chantal uri mu kigero cy’imyaka 24 y’amavuko, yagaragaye ku rusengero rwa Deliverence Church, ruherereye mu Karere ka Kicukiro, ku muhanda werekeza Sonatube uva Rwandex yica ubukwe mu burakari bwinshi azanira uwari ugiye gukora ubukwe umwana babyaranye.
Ibi byabaye ku wa Gatandatu tariki 03 Gashyantare 2024, bibera ku rusengero rwa Deliverence Church, ubwo umugabo witwa Nsabimana Emmanuel yari agiye gusezerana imbere y’Imana, uyu Mukeshimana ahagera butaraba n’uburakari bwinshi afite umwana w’ukwezi kumwe, avuga ko ubukwe butaba uyu mugabo atarakemura ibibazo bafitanye by’uwo mwana.
Uyu mugore avuga ko yabanje kubana n’uyu musore nyuma akaza kumuta akajya kwishakira undi mugore.
Mu gihe abandi bari bari murusengero, imiryango yarwo yari yakinzwe bakumira ko uyu mugore yakinjira agateza imvururu murusengero.
Mu burakari bwinshi, Mukeshimana yijishuye umwana, maze avuga ko “Mumushyire, kandi mumubwire ko najya kugenda arambona.”
Mukeshimana ubwo yabazwaga na Radio/TV1 impamvu atagaragaje ikibazo cye uyu mugabo ajya gusezerana mu Murenge, avuga ko yagiyeyo atabizi akabikorera mu Karere ka Rubavu.
Yagize ati: “Mu Murenge bavuye hano bajya gusezeranira i Rubavu ntabizi. No muri iryo sezerano nta muryango wagiyeyo, uretse Se na Nyina gusa.”
Uyu mubyeyi avuga ko yabanje guhabwa ibihumbi 50,000 RWf ariko avuga ko ntacyo yamumarira.
Uwari ku ruhande rw’umusore uvugwaho kudatanga indezo, we yavuze ko uyu mubyeyi yahawe byose ariko atanyurwa.
Agira ati: “Ikibazo cy’uyu mudamu gifite urwego cyagiyemo, urwego ruduha ubujyanama bw’icyo tugomba kumukorera. Twahawe ubujyanama bwo kumwishyurira inzu, tukanamutunga ibyo twarabimukoreye.”
Akomeza avuga ko ibyo bakoze niba bidahaza ibyufuzo bye, yakwandikirwa urupapuro ruhamya ko azokererwa ibijyanye n’ibyo yifuza.
Ntacyo ubuyobozi bw’Umurenge wa Kicukiro bwifuje gutangaza kuri iyi myitwarire y’uyu musore ndetse n’umugore uvugwaho gushaka kwica ubukwe.
Bivugwa ko ubukwe bwo gusezerana imbere y’Imana butakozwe kubera ko uyu musore atabanje kwihana.