Monday, November 25, 2024
spot_img

Latest Posts

Gicumbi: Umugore akurikiranyweho guta mu cyobo gitwara amazi uruhinja

Mu Karere ka Gicumbi mu Murenge wa Byumba, umugore w’imyaka 21 y’amavuko yatawe muri yombi akurikiranyweho guta mu cyobo gitwara amazi umwana w’uruhinja yabyaye.

Amakuru avuga ko uyu mugore yafashwe bigizwemo uruhare cyane n’abaturage ndetse yemera ko yamutayemo, ariko yisobanura avuga ko yamubyaye yamaze gupfa.

Ngezahumuremyi Théoneste, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Byumba, yasabye abaturage kwirinda gukora icyaha cyo kwambura ubuzima abana babyaye.

Yagize ati: “Nibyo yafashwe, abaturage turabasaba kwirinda kuvutsa ubuzima bw’uwo batwite, bagomba kujya kwa muganga kugisha inama igihe cyose basamye, no kwisuzumisha kenshi, kuko kutajya kwa muganga no kwihekura bishobora gutuma nawe ubura ubuzima.”

Uyu mugore ukurikiranywe kuri ubu afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Byumba.

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU