Saturday, June 22, 2024
spot_img
HomeAMAKURUKigali: Umugore yatawe muri yombi akekwaho kwica umugabo we amuteye icyuma

Kigali: Umugore yatawe muri yombi akekwaho kwica umugabo we amuteye icyuma

Mu Karere ka Nyarugenge, umugore witwa Bazabagira Apolinie uzwi ku izina rya Asia, arakekwaho kwica umugabo we witwa Tuyizere Fidele, amuteye icyuma.

Amakuru y’uru rupfu yamenyekanye mu masaha ya mu gitondo cyo ku wa 02 Gashyantare 2024, mu Karere ka Nyarugenge, Umurenge wa Kimisagara mu Kagari ka Katabaro.

Abaturanyi b’uyu muryango batanga amakuru bavuga ko aba bombi basanzwe bakora akazi ko kubaga mu ibagiro rya Nyabugogo.

Bakomoza ku mvano y’uru rupfu babwiye BTN TV ko bikekwa ko baba bapfuye amafaranga ibihumbi 20,000 Rwf.

Umwe yagize ati: “Ariko amakuru uko nayumvise, bapfuye 20,000 Rwf. Bazamutse bava ku kazi, umugore aramubwira ngo mpa 20,000 Rwf ufite. Umugabo aramubwira ngo ba uzamutse ndagusanga mu rugo. Ageze mu rugo, bagiye mu cyumba bagumamo, haza umuntu ushaka inzu, umugore yarari gutegura imbuto z’umwana mu cyumba, niba umugabo yaramukubise urushyi, wa mugore ahita amutera icyuma.”

Hategekimana Adolphe, umukuru w’Umudugudu wa Umurinzi we avuga ko uyu muryango wari usanzwe ubana mu makimbirane ariko bitazwi.

Yagize ati: “Amakuru twayamenye dutabajwe n’abaturage, batubwira y’uko ari umugabo n’umugore barwanye ariko umugabo akaba atewe icyuma. Umugabo yagiye kwa muganga avirirana ariko umugore yavuze ko bajyaga bakimbirana.”

Umuyobozi yakomeje asaba abaturage kujya batangira amakuru ku gihe.

Ukekwa yahise atabwa muri yombi ibyo bikiba, uwatewe icyuma we yajyanywe kwa muganga ariko birangira apfuye.

Loading

Umurunga.com
Umurunga.comhttp://umurunga.com
Umurunga.com is the online digital newspaper which spreads instants and durable information.
RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

AMATANGAZO

error: Content is protected !!
Don`t copy text!