Rusizi:Umukozi wo mu rugo arakekwaho kwica umumotari amuteye icyuma

Mu murenge wa Nyakarenzo,akagari ka Kabagina mu mudugudu wa Gacyamo mu karere ka Rusizi, haravugwa inkuru y’umusore w’imyaka 19 y’amavuko ukekwaho gutera umumotari icyuma akamwica.

Ibi byabaye mu ijoro ryo ku wa 30 Mutarama 2024 saa 22h00 nibwo umumotari witwa Dushimimana Eric w’imyaka 22 y’amavuko yatezwe n’uwitwa Hakizimana Jackson ukomoka mu murenge wa Cyato,Akagari ka Bisusa mu mudugudu wa Marongi.

Amakuru akomeza avugako bageze mu muhanda werekeza mu Mburamazi amutera icyuma amwicira mu gashyamba, abumvise ataka bahageze basanga umuntu yapfuye bikekwa ko uwamwishe yashakaga kumwambura moto.

Hakizimana Jackson,ukekwa akaba yafatiwe ku Ngoro mu mudugudu wa Mibilizi, akagari ka Karemereye, mu murenge wa Gashonga ari naho akora akazi ko mu rugo.

Hakizimana Jackson amakuru avuga ko bamusanganye ibyangombwa (Permis na Carte Jaune) bya nyakwigendera ikindi ni uko imyenda ye yasanzweho amaraso.

Inkuru ya Tuyizere InnocentΒ 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Don`t copy text!