Thursday, November 21, 2024
spot_img

Latest Posts

Kayonza:RBC bari mu bukangurambaga bwo kurwanya Kanseri y’inkondo y’umura n’iy’ibere

Ikigo k’ igihugu cy’ ubuzima RBC kubufatanye n’ umuryango ELKTA foundation na SFH barakangurira abagore kwisuzumisha kanseri y’ inkondo y’ umura ndetse na kanseri y’ ibere mu rwego rwo kurwanya ndetse no gukumira ubwo bwoko bwa kanseri mu bagore ni mugihe hakomeje kugaragara umubare munini w’abarwaye ubu bwoko bwa kanseri mu Rwanda.

Ni mu bukangurambaga bwo kurwanya no gukumira kanseri y’ inkondo y’ umura ndetse na kanseri y’ ibere bigizwemo uruhare n’ ikigo kigihugu cy’ ubuzima ndetse n’ umuryango ELKTA foundation.

Bamwe mu bagore bo mu murenge wa Mukarange mu karere ka Kayonza, hamwe mu hageze ubu bukangurambaga, bagaragaza ko bumvise neza akamaro ko kwisuzumusha kanseri no gukomeza gukurikirana ubuzima bwabo mu rwego rwo kuyirinda bagakangurira abandi bagore batarabyumva neza guhumuka bagatera intambwe nabo bagakurikirana ubuzima bwabo.

Vestine Tuyishimire ati: “Masenge yishwe na kanseri niyo mpamvu nanjye nahisemo kuyipimisha hakiri kare nkamenya uko mpagaze nubwo bayinkingiye nkiri umwana”.

Olive Uwibgeneye ati: “Ndakangurira abandi bagore bose kuza bakipimisha bakanikingiza kanseri kuko ni ingira kamaro”. Bamwe mu bagore bagenda bahura n’ingaruka yo kurwara kanseri zirimo kutabasha kwita ku miryango yabo kubera bamara igihe barwaye ndetse n’urupfu kuko batikingiza hakiri kare ngo bakurikiranwe kuko ubu bwoko bwa kanseri iyo bumenyekanye kare buravurwa bugakira.

 

Umuyobozi w’umuryango ELKTA foundation Cecilia Wikström

Umuyobozi w’umuryango ELKTA foundation Cecilia Wikström avuga ko iyo witaye k’umugore uba witaye k’umuryango muri rusange ariyo mpamvu bari kwita kuri kanseri y’inkondo y’umura ndetse n’ibere.

Ati: “Iyo utabaye umugore uba utabaye n’abana be ubakuyeho umutwaro wo gukura nta mubyeyi bafite, iyo rero ushaka gutanga umusanzu ku muryango uhera ku mugore. Turi ELKTA dukora ubuvuzi bwa kanseri bwose ariko ubu muri uyu mushinga turibanda kuri kanseri y’inkondo y’umura ndetse na kanseri y’ibere kuko iyo ibonetse kare yavurwa igakira umugore akitabwaho, agasubira mu rugo kwita k’umuryango.

Marc Hagenimana, umukozi mu kigo cy’igihugu cy’ubuzima RBC ishami rishinzwe kurwanya no gukumira kanseri avuga ko bari gukora ibishoboka mu rwego rwo gufasha abaturage gupimwa no gukingirwa kanseri y’inkondo y’umura ndetse n’ibere.

Ati: “ Icyo leta irimo gukora, harimo ubukangurambaga bwo kwipimisha ndetse no gukingira abana babangavu kanseri, buri mu bice bitandukanye by’igihugu. Ikindi ni ugusuzuma abantu ibimenyetso bibanziriza iyo kanseri abafite ibyo bimenyetso ndetse nabo yagaragayeho bakavurwa.”

Umwaka wa 2022 mu Rwanda ababashije kugera kwa muganga bakipimisha kanseri hagaragaye abarwayi 5283 mu bwoko butandukanye muri bo abagera kuri 610 nibo basanzwemo kanseri y’ibere mugihe 605 basanzwemo kanseri y’inkondo y’umura.

Abamaze gusuzumwa kanseri y’inkondo y’umura mu Rwanda hose barenga ibihumbi 370 naho iy’ibere bakarenga ibohumbi 400.

Mu karere ka Kayonza habarurwa abarenga ibihumbi 22 bamaze kwisuzumisha kanseri y’inkondo y’umura ni iy’ibere.

Abagera kuri 603 basanganywe ibimenyetso bya kanseri batangira gukurikiranwa, 9 nibo basanzwemo kanseri y’inkondo y’umura mugihe 13 aribo basanzwemo iy’ibere.

Inkuru ya UFITUBUGINGO Esperance/Umurunga.com 

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU