Monday, November 25, 2024
spot_img

Latest Posts

Uganda: Umuyobozi mukuru yatutse abantu bicwa n’inzara

Usanzwe ari umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga muri Uganda, Okello Oryem Henry, nyuma yo gukoresha imvugo idakwiriye ku bantu bicwa n’inzara akabita ‘Ibicucu’ ari kunengwa.

Ubwo Okello yakomozaga kuri Raporo y’urwego rushinzwe uburenganzira bwa muntu yo muri 2022, yagaragazaga ko mu Majyaruguru ashyira Uburenganzira bw’iki gihugu, abantu barenga 2200 bazize inzara n’indwara ziterwa na yo. Muri ako gace kandi hagaragajwe ko abagera ku gice cya Miliyoni na bo bugarijwe n’inzara ku buryo bukabuje.

Uyu muyobozi ntabwo yumva ukuntu abantu babura ibyo kurya kandi ikirere cya Uganda ari cyiza kandi bakaba bafite n’ubutaka burumbuka.

Ubwo yavugiraga kuri NTV Uganda yagize ati: “Ni igicucu gusa, igicucu cya nyacyo ni cyo gishobora kwicwa n’inzara muri Uganda.”

Amagambo uyu muyobozi yavuze yarakaje cyane Abanya-Uganda banyuranye barimo n’abo bakorana muri Guverinoma, aho bamushinja kwirengegiza ko inzara muri Uganda isanzwe ari ikibazo bityo biteye isoni kumva umuyobozi avuga amagambo nk’ayo.

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU