Monday, November 25, 2024
spot_img

Latest Posts

Gakenke: Inkuba yakubise abana batatu bari ku ishuri

Mu Karere ka Gakenke mu Murenge wa Rusasa, abana batatu b’abakobwa bakubiswe n’inkuba ubwo bari inyuma y’ishuri bakina, bagezwa ku Kigo Nderabuzima bitabwaho n’abaganga, ndetse bose basubijwe mu rugo iwabo.

Ibi byabaye mu masaha ya Saa saba n’igice z’amanywa yo ku wa Kane tariki 25 Mutarama 2024, ubwo abana bari bamaze gufata amafunguro bitegura gusubira mu ishuri, imvura iguye inkuba irabakubita bagwa igihumura, ngo umwe aza no kubabuka mu bitugu.

SP Mwiseneza Jean Bosco, Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyarugu yatangaje ko abo bana bagejejwe ku Kigo Nderabuzima cya Nyundo, nyuma yo kwitabwaho n’abaganga bose bakaba bamaze gusubira iwabo.

Yagize ati: “Inkuba ikimara gukubita, abo banyeshuri baguye igihumura bagezwa kwa muganga, ubu bose batashye kandi bameze neza.”

SP Mwiseneza yagize icyo asaba abarezi agira ati: “Abashinzwe ibigo by’amashuri icyo tubasaba ni uko bashaka imirindankuba, ikindi bamenye ko iyo imvura itangiye kugwa bagomba kurinda abanyeshuri kujya hanze, bakaguma mu mashuri.”

Arongera ati: “Inkuba yakubise bari hanze bakina, rero icya mbere ni ugushaka imirindankuba, ikindi abarezi bagomba kumva ko bariya ari abana baba bagomba kubarinda ikintu icyo ari cyo cyose cyahungabanya umutekano wabo. Imvura niba iguye abana ni bajye mu mashuri, birinde gucomeka bya bintu bishobora kuba byateza impanuka, abarezi nibarinde abana impanuka nicyo bashinzwe.”

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU