Monday, November 25, 2024
spot_img

Latest Posts

Musanze: Ababyeyi barakekwaho kwihererana umwana bakamukubita bikamuviramo urupfu

Mu Karere ka Musanze mu Murenge wa Gataraga mu Kagari ka Rungu, ababyeyi babiri bakurikiranyweho gukubita umwana wabo bikamuviramo urupfu bakeka ko ari we watwaye amafaranga babuze ibihumbi 10,000 Rwf.

Aya makuru yamenyekanye ku wa Gatanu tariki 19 Mutarama 2024, abaturage bo muri ako gace bavuze ko ababyeyi b’uwo mwana bamusanze ku ishuri bavuga ko yibye amafaranga ibihumbi 10,000 Rwf.

Bivugwa ko aba babyeyi bagiye kureba uyu mwana ku ishuri, bagerayo umwana yabakubita amaso agahita yiruka Se amwirukaho aza kumufata amujyana mu rugo, amugejejeyo atangira kumukubita afatanyije na Nyina.

Mugitondo cyo ku wa 20 Mutarama 2024, ababyeyi b’uwo mwana babyutse batabaza bavuga ko umwana wabo yapfuye ariko batazi icyamwishe, Polisi yahise ibata muri yombi kuri ubu bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Busogo mu gihe iperereza rigikomeje.

SP Jean Bosco Mwiseneza, Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, yemeje aya makuru avuga ko abo babyeyi bombi bafunzwe bakaba bakurikiranyweho gukubita umwana wabo bikamuviramo urupfu.

Yagize ati: “Nibyo koko abo babyeyi barafunzwe bari gukorwaho iperereza k’urupfu rw’umwana wabo kuko bikekwa ko aribo bamukubise bikamuviramo urupfu.”

Ise ubyara uyu mwana afite imyaka 28 y’amavuko mu gihe Nyina afite imyaka 27 y’amavuko.

Mu gihe bari gukorerwa dosiye ngo ishyirikirizwe ubushinjacyaha, bose barafunzwe iperereza ku cyaha ryo riracyakomeje.

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU