Igisirikare cya Uganda, UPDF, cyataye muri yombi umusirikare muto Private Kyambadde kimuziza kwizamura mu ntera, akiha ipeti rya Major.
Ibiro bya UPDF byagize biti: “Private Kyambadde yigize ofisiye mukuru wa UPDF ku ipeti rya Major. Ari muri kasho yacu kandi azabazwa ku birego byo kwiyitirira ikintu n’ibindi bikorwa bihabanye na gahunda n’imyitwarire myiza bya UPDF.”
Umuvugizi w’iki gisirikare, Brig. Gen Felix Kulayigye, yatangarije Daily Monitor ko ataramenya igihe Kyambadde yari amaranye iri peti, ariko ko amakuru yabonye ari uko yaryifashishaga mu gukora ibyaha.
Yagize ati: “Ntabwo navuga igihe yatangiriye. Icy’ingenzi ni uko tumufite muri kasho yacu kubera iyo mpamvu. Nabwiwe ko yagize uruhare mu bikorwa bigize ibyaha ariko turacyakora iperereza.”
Brig Gen Kulayigye yatangaje ko Kyambadde agomba kugezwa mu rukiko, akazakatirwa nibiba ngombwa.