Monday, November 25, 2024
spot_img

Latest Posts

Nyanza:Byateje urujijo ku rupfu rw’umunyeshuri wapfuye bitunguranye

Byateje urujijo ku cyishe umwana witwa Umuraza Germaine w’imyaka 19 y’amavuko witabye Imana yigaga mu ishuri ry’ababyeyi rya ESPANYA mu Karere ka Nyanza.

Ibi byabaye mu ijoro ku itariki 18 Mutarama 2024.

Amakuru Umuseke wamenye ni uko ari umwana wa Ndayishimiye Jean na Uzamusaba Verena akaba akomoka mu Karere ka Ruhango, Umurenge wa Byimana, Akagari ka Mpanda ho mu Mudugudu wa Nyaburondwe.

Amakuru avuga ko uyu munyeshuri yagize ikibazo cy’uburwayi, aribwa umutwe ariko ubuyobozi ntibuhite bumwihutana kwa muganga ari nacyo cyaje kumuviramo urupfu.

Mudahinyuka Naricisse, Umuyobozi w’Ishuri rya ESPANYA, yatangaje ko uyu munyeshuri yitabye Imana akigezwa kwa muganga.

Yagize ati: “Twagize ibyago, twapfushije umunyeshuri byabaye mu ijoro ryakeye. Ni urupfu rusa nkaho rutunguranye kuko ejo yari muzima, yasubiyemo amasomo (etude) nk’abandi, yumva arwaye umutwe udakomeye, dufite umuganga mu kigo utanga ubuganga bw’ibanze. Aramusuzuma, amuha imiti, umwana nawe avuga ko bidakomeye cyane. Biza gukomera nka saa tanu z’ijoro niho twamujyanye kwa muganga, aza kwitaba Imana ageza kwa muganga.”

Mudahinyuka avuga impamvu yatindanywe kwa muganga yagize ati: “Ntago nabyita ko ari uburangare kuko abanyeshuri bari hafi ye aho barara, aho babivugiye, bakabibwira muganga, muganga yahise akora ibishoboka byose kugira ngo ajyanwe kwa muganga. Ntabwo navuga ko ari uburangare.”

Polisi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) byagiye muri icyo kigo kugira ngo hamenyekane intandaro y’urwo rupfu.

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU