Wednesday, January 1, 2025
spot_img

Latest Posts

Musanze-Kimonyi:RIB yataye muri yombi umugabo wisenyeragaho inzu

Mu murenge wa Kimonyi mu Karere ka Musanze, haravugwa umugabo watawe muri yombi akekwaho kwisenyera inzu abanamo n’umuryango we, wafashe iki cyemezo avuye mu Nteko y’abaturage, abitewe n’icyemezo yari afatiwe.

Uyu mugabo w’imyaka 27 y’amavuko, yafashwe nyuma y’uko afashe isuka agatangira gusenya inzu yabanagamo n’umugore we wa kabiri, dore ko uwa mbere batandukanye.

Umugore wa mbere ni na we watumye hafatwa icyemezo cyateye uyu mugabo kugira umujinya watumye ashaka gusenya inzu ye, dore ko yamureze avuga ko iyo nzu nubwo yayishakiyemo umugore wa kabiri, ariko ari we bayubakanye.

Amakuru ava mu baturage bo mu Kagari ka Buramira, avuga ko iby’iki kibazo babizi, kuko cyari cyanaganiriweho mu Nteko y’Abaturage yabaye ku wa Kabiri tariki 16 Mutarama 2024.

Bavuga ko ubwo Inteko y’abaturage yemezaga ko uyu mugabo agomba kuva muri iyo nzu yashakiyemo umugore wa kabiri, akayisigira uwo babanye bwa mbere kuko bayubakanye kandi akaba amufitiye umwana, uyu mugabo yatahanye umujinya w’umuranduranzuzi, ari na bwo yagendaga agatangira kuyisenya ahima uwo mugore ngo na we atazayibamo.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru, SP Jean Bosco Mwiseneza, yagize ati: “Umugore wa mbere yaje avuga ko inzu bayubakanye adakwiye kuyizaniramo undi mugore kandi bafitanye umwana, ubuyobozi bukabwira uwo mugabo ko niba yarahisemo gushaka undi mugore, agomba kumushakira ahandi, Umugabo na we akavuga ati :’aho kugira ngo musige muri iriya nzu nayisenya kuko ni njye wayiyubakiye’, nibwo uwo mugabo kubera n’inzoga yari yanyoye yafashe icyemezo, atangira gusenya inzu.”

SP Jean Bosco Mwiseneza avuga ko ubuyobozi bw’Inzego z’Ibanze bwahise bwiyambaza iz’umutekano zikaburizamo iki gikorwa, zigahita zinamuta muri yombi, akaba afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Muhoza.

Polisi kandi yaboneyeho kugira inama abaturage ko mu gihe ko igihe cyose hagize ugize icyo atumvikanaho n’uwo bashakanye akwiye kwiyambaza inzego, kuko hamaze kugaragara ababyitwaramo nabi bakagaragaza umujinya nk’uyu wagaragajwe n’uyu mugabo, aho bamwe batema imyaka, amatungo cyangwa se bo bakarwana bikaba byanatera impfu.

 

 

 

 

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!