Monday, November 25, 2024
spot_img

Latest Posts

Gicumbi: Marcelline yari avuye Uganda nyuma abonwa mu mugezi yapfuye

Nyirabita Marcelline wari mu kigero cy’imyaka 65 y’amavuko yaguye mu mugezi utandukanya igihugu cya Uganda n’u Rwanda ahita yitaba Imana.

Ibi byabaye ku gicamunsi cyo ku wa Kabiri tariki 16 Mutarama 2024, mu gihe cya saa cyenda n’igice (15h30) bibera mu Karere ka Gicumbi mu Murenge wa Rubaye mu Kagari ka Gishari ho mu Mudugudu Kagugo.

Amakuru avuga ko ibi byabereye mu gishanga ubwo uyu mukecuru yari avuye guhinga hakurya mu gihugu cya Uganda agenda ku nkengero z’uyu muferege yikoreye inkwi.

Bivugwa ko mu bamubonye mbere harimo umuhungu we witwa Murengere Callixte w’imyaka 20 y’amavuko, wari uri ku kindi cyambu kiri hepfo y’aho uyu mukecuru yari yambukiye, nibwo babonye uyu mukecuru amanuka mu mazi yapfuye, bahita bamurohora.

Umuseke dukesha iyi nkuru uvuga ko wagerageje kuvugisha umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi Uwera Parfaite ariko ntibishoboke.

Uyu mukecuru apfuye nyuma y’uwitwa Rugwabiza Edouard w’imyaka 66 y’amavuko nawe wasanzwe mu ishyamba ryegereye umupaka wa Uganda mu Karere ka Gicumbi yitabye Imana.

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU