Inzego zishinzwe ubwubatsi bw’imihanda zatangiye gusana umuhanda Huye-Rusizi watenguwe n’imvura nyinshi n’amazi y’umugezi wa Mwogo uca hagati ya Huye na Nyamagabe ugakomereza mu bindi bice ku wa 15 Mutarama 2024.
Nyuma yo gucika, wahise ufungwa kugira ngo uzongere gukoreshwa ari uko bamaze kuwusana.
Kugeza ubu umuhanda uri gukoreshwa n’abava i Nyamagabe baza i Huye no mu bindi bice ni Kigoma-Rwaniro-Rugarama n’aho abaturuka i Rusizi bagiriwe inama yo gukoresha uwa Nyamasheke-Karongi-Muhanga, ukambuka i Kigali.
Inkuru bifitanye isano