Saturday, January 4, 2025
spot_img

Latest Posts

Rulindo-Mbogo: Umunyeshuri yapfuye urupfu rw’amayobera

Umunyeshuri witwa Niyomufasha Marie Alice w’imyaka 16 wigaga mu mwaka wa kabiri, muri G.S Binaga, mu murenge wa Mbogo, mu karere ka Rulindo, yitabye Imana azize uburwayi butunguranye.

Amakuru twamenye avuga ko ahagana mu masaha ya saa 13h00′ kuri uyu wa Mbere tariki 15 Mutarama 2024, uwo munyeshuri yafashwe n’indwara yo gutitira agakubita umunwa ku ntebe bagenzi be bagahita bamufata bakamujyana kwa muganga kuri Poste de Santé, aho yagejejweyo ari muri koma.

Uwo mwana nyuma yo kugezwa kuri Poste de Santé yaje kwitaba Imana.

Umuyobozi wa G.S Binaga, Murebwayire Alphonsine, yavuze ko uwo mwana nta bundi burwayi yari asanganywe.

Ati:”Hano ku ishuri nibwo bwa mbere yari arwaye”.

Yakomeje avuga ko mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 16 Mutarama 2024 ari bwo bazahumuriza abanyeshuri bagenzi be muri rusange.

Ati:”Ntabwo abandi banyeshuri bari babimenya kuko mugenzi wabo yari yagiye kwa muganga amakuru y’uko yitabye Imana bari batarayamenya ariko ejo tuzabahumuriza tubabwire ko bagomba kwihangana.”

Kuri ubu umurambo wa Nyakwigendera wajyanywe ku Bitaro bya Kacyiru kugira ngo ukorerwe isuzumwa.

 

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!