Monday, December 30, 2024
spot_img

Latest Posts

‘Operation’ yakorewe umuraperi Sky 2 yagenze neza

Hahirwabasenga Thimotee, wamamaye mu biganiro byo ku muyoboro wa YouTube no mu muziki Nyarwanda nka Sky 2 Wabaga he, yabazwe ijisho nyuma y’igihe kinini rimubuza amahoro.

Mu 2020 u Rwanda n’Isi muri rusange ubwo byari bigoswe n’icyorezo cya Covid-19 nibwo uyu musore yamenyekanye.

Uyu musore yamenyekanye cyane mu gutera urwenya byamurangaga mu biganiro byanyuraga ku miyoboro itandukanye ya YouTube ariko aza kugaragaza ko afite impano yo guhimba indirimbo, kuri ubu arwaye ijisho ndetse aherutse no kubagwa.

Uyu musore uzwi nka Sky 2 yari amaze igihe kinini arwaye ijisho ry’iburyo, ariko ku munsi w’ejo nibwo yabazwe ndetse (Operation) ikagenda neza, akaba avuga ko ashima Imana.

Umurwaza we yatangaje ko ashobora gusezererwa agataha uyu munsi cyangwa ejo akava aho yabagiwe mu Bitaro by’amaso biherereye mu Karere ka Kamonyi ahazwi nka Bishenyi.

Yavuze ko kandi Sky 2 yari yararwaye ijisho, avuga ko ryamuriye igihe kini, kugeza ubwo ryari ryaratukuye cyane ku buryo hari hasigaye harimo amaraso gusa.

Sky 2 avuga ko ashimira Imana yamubaye hafi ndetse ashimira n’abaganga bakoze neza akazi kabo uko bikwiye.

Sky 2 Wabaga he wamamaye binyuze ku miyoboro itandukanye ya YouTube hano mu Rwanda

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!