Mu Karere ka Musanze mu Murenge wa Busogo mu Kagari ka Kavumu ho mu Mudugudu wa Mutaboneka bamwe mu baturage baho barashinja ushinzwe umutekano kurigisa amafaranga asaga miliyoni 63 Rwf bari barizigamye ngo bazayagabane.
Aba baturage batangarije Radio/TV1 ko uyu muyobozi yabatwaye amafaranga mu mwaka wa 2023, y’iryo tsinda ryari rigizwe n’abantu 400.
Yagize ati: “Twavuze y’uko mu kwezi kwa Karindwi duhana amasezerano yuko tuzaba turangije itsinda ryacu, tukagabana mu kwezi kwa Cyenda, Ukwezi kwa Cyenda kwarageze batubwira ko nta kugabana kuriho, yuko hari umugabo (Visi Perezida) watorokanye arenga miliyoni 4.5 Rwf.”
Undi nawe ati: “Twagabanaga neza ariko biza guhinduka, tubura amafaranga yacu twizigamaga. Nge nabuze ibihumbi 678 Rwf.”
Abaturage bavuga ko Mudugudu yagize uruhare mu itwarwa ry’amafaranga yabo ushinzwe umutekano yarigishije.
Abaturage bakomeza bavuga ko ku mwaka bagabanaga miliyoni 67 Rwf ariko kuri iyi nshuro arenga miliyoni 63 Rwf yararigishijwe.
Umwe ati: “Mu giteranyo cy’itsinda twari dufite miliyoni 67 Rwf ariko dukuramo izo Visi Perezida yatorokanye, dusigarana miliyoni zisaga 63 Rwf. Zose twarazibuze.”
Ndayambaje Karimu Augustin, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Busogo, yavuze ko ushinzwe umutekano ari gushakishwa nafatwa azashyikirizwa ubutabera.
Yagize ati: “Ikibazo cyabayeho ushinzwe umutekano we yafashe imyenda, aratoroka aragenda n’umugore we. Kugeza ubu navuga ko bagiye ariko igihe cyose bazazira, bazaryozwa ibyo bariye by’abaturage.”
Abaturage bavuga ko ubuzima bwabo bwashaririye kubera igihombo batewe n’amafaranga yabo yarigishijwe.