Wednesday, January 1, 2025
spot_img

Latest Posts

Karongi:Haravugwa amanyanga mu bizamini by’akazi

Mu karere ka Karongi haravugwa amanyanga mu itangwa ry’ibizamini by’akazi by’umwihariko ku bantu bakoze ibizamini ku mwanya w’umukozi ushinzwe uburezi mu karere.

Aya makuru UMURUNGA wayamenye ku wa 21/11/2023 ubwo bamwe mu bakoze ibizamini bari batangiye gukemanga ubuziranenge bw’ibizamini byo kuvuga(interview) bari bakoze ku wa 16/10/2023 amanota babonye ntashyirwe ahagaragara kugeza magingo aya.

Byagenze gute ngo bavumbure ko harimo amanyanga mu bizamini!

Itangazo ryabahamagariraga kuza gukora ikizamini cyo kuvuga(interview)
Ubutumwa bahawe bahamagarwa mu kizamini cyo kuvuga(interview)

 

Tariki ya 9/10/2023 akarere ka Karongi kashyize ahagaragara itangazo bahamagarira abakoze ibizamini byanditse kuza gukora ibizamini byo kuvuga(interview) ku wa 16/10/2023 ku myanya itandukanye muri kano karere.

Abagombaga gukora ibizamini barabikoze,nyuma ababitsinze ku myanya yindi baranahamagarwa bashyirwa mu kazi, ariko ikibazo gisigara ku mwanya w’umukozi ushinzwe uburezi mu karere kuko nta muntu washyizwemo.

Guhamagarwa bwa kabiri gukora ikizamini cyo kuvuga bihatse iki?

Ubutumwa bongeye guhabwa bubahamagaza mu kizamini cyo kuvuga(interview) bwa kabiri

 

Kuri uyu wa 16/1/2024 nyuma y’amezi ashize abakoze kuri uyu mwanya bongeye guhamagarwa kongera gukora ikizamini ku wa 19/1/2024 bwa kabiri.
Abagikoze baribaza ukuntu umuntu yahamagarwa kongera gukora ikizamini kandi atarabwiwe amanota yabonye mbere,niho bahera bavugako aya ari amanyanga arimo gukorwa ko uwo bashaka guha umwanya aba azwi.

Twashatse kumenya icyo ubuyobozi bw’Akarere ka Karongi buvuga kuri iki kibazo
Mukase Valentine,Meya wa Karongi ati:”Turimo turagenzura ikibazo cyaba kiri kuri iyo website y’Akarere, kuko ku itariki wagaragaje nta interview iteganijwe gukorwa mu Karere kuri uwo mwanya. Umwanya w’Umukozi ushinzwe uburezi wakorewe ikizamini, abawukoreye bamenyeshwa amanota, hanagaragazwa abatsinze biteguye kuzuza ibyangombwa bisabwa bagatangira akazi.Turakurikirana aho iyo message yaturutse.”

 

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!