Umugabo witwa Hakizimana Celestin ufite imyaka 45 y’amavuko, yatawe muri yombi akekwaho kwica umugore we amunize.
Uyu muryango utuye mu Mudugudu wa Giheta, Akagari ka Cyambwe, Umurenge wa Musambira, mu Karere ka Kamonyi.
Amakuru y’urupfu rw’uwo mugore witwa Nyirantezimana Donatha na we wari ufite imyaka 45 rwamenyekanye mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki ya 14 Mutarama, ari na bwo umugabo we yahise atabwa muri yombi kuko bikekwa ko yamwishe amunize.
Nyirandayisabye Christine,Gitifu w’Umurenge wa Musambira, yemeje aya makuru yuko uyu mugore yapfuye hagakekwa ko yishwe n’umugabo we babanaga.
Yagize ati: “Ni byo koko uyu mugore yapfuye kandi harakekwa umugabo we witwa Hakizimana wahise anatabwa muri yombi kuko babanaga mu rugo.”
Akomeza avuga ko impamvu y’uru rupfu ikirimo urujijo kuko uyu muryango utabaga ku rutonde rw’imiryango ibana mu makimbirane.
Yagize ati: “Ntabwo turamenya icyaba cyatumye uyu mugabo yiyambura umugore ariko kandi ntabwo uyu muryango wabarurwaga mu miryango isanzwe iri ku rutonde rw’ibana ifitanye amakimbirane; bityo iperereza ryatangiye ngo hamenyekane icyaba cyishe uyu mugore”.
Yongeyeho ko abaturage bakwiye kujya batangira amakuru ku gihe ajyanye n’imibanire y’abagize umuryango kugira ngo bacungirwe hafi kandi bagirwe inama y’uko bakwiye kubana ntawuhutaje mugenzi we.
Uwitwa Munyaneza Pamphile wari uturanye n’uyu muryango na we yemeza ko nta makuru y’imibanire mibi bigeze bamenya ko yari muri uyu muryango, bityo na bo byabatunguye.
Undi muturanyi na we yavuze ko byabatunguye kuko nta yandi makuru ajyanye n’uyu muryango bigeze bamenya ashingiye ku mibanire mibi iganisha ku makimbirane yigeze abaho bakayamenya.
Ubuyobozi bw’Umurenge buvuga ko muri uyu Murenge habarurwa ingo 38 zibana mu makimbirane zirimo kwigishwa kuyasohokamo abayigize bakabana neza.