Kuva u Burundi bwafunga imipaka ibuhuza n’u Rwanda,amakuru aturuka i Burundi aravuga ko abanyarwanda batuye i Burundi bari guhigwa Bukware ndetse n’abafashwe nta muntu uzi aho bafungiye.
Nkuko SOS Media Burundi ibitangaza,abanyarwanda i Burundi bari guhigwa bukware bashinjwa guhungabanya umutekano w’igihugu.
Iki gitangazamakuru kikaba cyatanze urugero ku banyarwanda bari bafungiye muri kasho z’amakomini abiri yo mu ntara ya Cibitoke,ku wa gatandatu tariki ya 13 mutarama umuyobozi ushinzwe Iperereza muri iyo ntara witwa Renovat Ntunzicimpaye yapakiye izo mfungwa z’abanyarwanda mu modoka akazijyana ahantu hatazwi kugeza na nubu.
SOS Burundi Media ikomeza ivuga ko hari amakuru yamenye avuga ko abanyarwanda bafatiwe mu mujyi wa Bujumbura bashobora kuba bafungiye muri kasho y’urwego rushinzwe ubutasi mu Burundi (SNR) mu mujyi wa Bujumbura.
Bikaba bivugwa ko imbonerakure (Urubyiruko rw’ishyaka riri ku butegetsi CNDD-FDD) ari rwo ruri gukoreshwa mu guhiga abanyarwanda.
Uruhande rw’igipolisi cy’u Burundi rwo rutangaza ko abanyarwanda baba i Burundi bitemewe n’amategeko ari bo batawe muri yombi.
Nibura abanyarwanda barenga 100 bamaze gutabwa muri yombi mu gihugu cy’u Burundi kuva ku wa 11 Mutarama 2024.Abanyarwanda bafashwe abenshi ni abari basanzwe batuye banakorera mu makomini ahana imbibi n’u Rwanda.
Leta y’u Rwanda yo yatangaje ko umurundi uri mu Rwanda agomba gutuza kuko umutekano we ari ntamakemwa kandi nta muntu numwe uzahungabanya umutekano we.