Mu Karere ka Gicumbi, ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 13 Mutarama 2024, ubwo kuri sitade y’aka karere haberaga umukino wahuzaga ikipe y’abakobwa ya Inyemera WFC junior na Rambura WFC junior, inkuba yabakubise, irabakomeretsa.
Ibi byabaye ahagana saa sita n’igice(12h30) , bibera mu Murenge wa Byumba,Akagari ka Nyarutarama, Umudugudu wa Nyarubande VIII
Bivugwa ko umukino wari ugeze hagati, ku munota wa 65 kandi imvura yagwaga yari nke .
Amakuru twamenye ni uko inkuba yakubise abakinnyi umunani . Aba barimo ab’ikipe ya Rambura batandatu naho ab’Inyemera ni babiri. Iyi nkuba kandi yakubise abatoza babiri.
Abakinnyi ba Rambura WFC junior bakubiswe n’inkuba barimo Uwimaniduhaye Diane na Isubirizigihe Jeannine bafite imyaka 15 y’amavuko.
Yakubise kandi Uwayisaba Olive w’imyaka 15, Kaze Deline w’imyaka 19 Gisubizo Umulisa w’imyaka 15 na Uwiduhaye Valentine w’imyaka 17.
Ni mu gihe ab’Inyemera ari Abakinnyi ba Inyemera WFC junior Niyokwizerwa Devotha w’imyaka 16 na Mutuyimana Clarisse w’imyaka 17.
Abatoza ni Niragire Jean de Dieu w’imyaka 36 na Umutoniwase Marie Gisele (Team Manager) w’imyaka 30.
Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi,UWERA Parfaite , yabwiye bagenzi bacu b’ikinyamakuru UMUSEKE ko uretse abakobwa babiri barembye, abandi bari burare batashye .
Ati “: Babiri nibo wabonaga ko bagize ikibazo gikomeye kuko bameze nk’abahiye ku mubiri,harimo uwahiye ku gice cyo ku gituza, undi ku itako. Ariko muri rusange ntabwo byacitse cyane ,kuko baravuga, bafite ubwenge nta kibazo,uretse uko gushya kwabayeho. Bakurikiranywe kuva impanuka yaba, uretse abo babiri bashobora kuba bari burare basezerewe.”
Ubu bose bakaba bari kwitabwaho ku Bitaro bya Byumba.