Sunday, June 30, 2024
spot_img
HomeAMAKURUNyakabanda:Umusaza arakekwaho gusambanya umwana arusha imyaka mirongo itanu n'icyenda

Nyakabanda:Umusaza arakekwaho gusambanya umwana arusha imyaka mirongo itanu n’icyenda

Umusaza witwa Karinda Steri w’imyaka 64 y’amavuko wo mu Karere ka Nyarugenge, Umurenge wa Nyakabanda mu Kagari ka Munanira II, yatawe muri yombi akekwaho gusambanya umwana w’imyaka 5 y’amavuko.

Abashinzwe umutekano bo mu Kagari ka Munanira II ko mu Murenge wa Nyakabanda mu Karere ka Nyarugenge, mu ijoro ryo ku wa 04 Mutarama 2024, bahawe amakuru y’uko hari umwana w’imyaka 5 wasambanyijwe.

Uwatanze amakuru ni Dusengimana Venantie nyina w’uyu mwana w’imyaka 5 y’amavuko avuga ko umwana we yasambanyijwe n’umusaza witwa Karinda w’imyaka 64 y’amavuko.

Bikekwa ko iki gikorwa cyo gusambanya uyu mwana yagikoze tariki 30 Ukuboza 2023, gikorerwa mu Murenge wa Nyakabanda mu Kagari ka Munanira II ho mu Mudugudu wa Gasiza.

Uyu mubyeyi uvuga ko umwana we yasambanyijwe, yavuze ko yari ari mu kazi ke k’ubudozi, akabona umwana aje afite igitambaro arimo kwihanagura.

Mu kugira amakenga yahise abaza umwana we icyo yabaye, mu kumusubiza amubwira ko Karinda amaze kumusambanya.

Uyu mubyeyi yahise abona ibimenyetso by’amasohoro ku bibero by’umwana, ahita yihutira kumujyana kwa muganga kuri Centre de Santé ya Kabusunzu.

Umwana bikekwa ko yasambanyijwe asanzwe yiga mu mwaka wa Kabiri mu mashuri y’incuke yo kuri APACE.

Uyu mwana atanga ubuhamya bw’uko yasambanyijwe, yavuze ko Karinda yamusabye kumusura yagerayo agahita amukururira mu cyumba cye ari na ho avuga ko yamusambanyirije.

Mama w’uwo mwana yahise atanga ikirego kuri sitasiyo ya RIB iherereye mu Murenge wa Rwezamenyo, Karinda ahita atabwa muri yombi, umwana ajyanwa kwitabwaho ku Bitaro bya Muhima.

Umubyeyi w’umwana bikekwa ko yasambanyijwe, yavuze ko nyuma yo kuva ku Bitaro bya Muhima, azasubirayo mu kwezi kwa Mata kugira ngo harebwe niba nta bwandu yatewe kuko bugaragara mu mezi atatu.

Uyu mubyeyi yatangaje ko nta zindi ndwara zari zagaragara ku mwana, dore ko yahise ahabwa ubuvuzi bw’ibanze.

Loading

Umurunga.com
Umurunga.comhttp://umurunga.com
Umurunga.com is the online digital newspaper which spreads instants and durable information.
RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

AMATANGAZO

error: Content is protected !!
Don`t copy text!