Uyu munsi tariki ya 10 Mutarama 2024, ku ishuri rya RCS Training School Rwamagana ( RTS) habereye umuhango wo gusoza amahugurwa y’abakozi b’umwuga ba runo rwego bato 497.
Minisitiri w’Umutekano w’Imbere mu gihugu, Gasana Alfred, yasabye abakozi bashya b’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora, RCS, kwita ku bari mu magororero bakabafasha guhinduka no guhindura imyitwarire ngo kuko aribyo igihugu kibitezeho.
Yabigarutseho kuri uyu wa Gatatu tariki ya 10 Mutarama 2024, ubwo hasozwaga amahugurwa y’abakozi bashya bato bari bamaze umwaka bahugurirwa kwinjira muri RCS.
Umuyobozi w’ishuri ry’amahugurwa rya RCS rya Rwamagana riherereye i Nsinda, SSP Jean Pierre Bazambanza, yavuze ko abasoje aya mahugurwa ari 497 barimo abahungu 342 n’abakobwa 155.
Yavuze ko abatararangije aya mahugurwa ari 34 barimo abataragize imyitwarire ikwiriye n’izindi mpamvu zitandukanye.
Yavuze ko kandi muri aya mahugurwa yamaze umwaka, bigishijwe kubahiriza uburenganzira bwa muntu, imikorere y’Amagororero, amasomo yo gucunga no gukoresha intwaro, bigishijwe kwirwanaho bakoresheje umubiri wabo ndetse n’imyitwarire iboneye.
Minisitiri w’Umutekano w’imbere mu gihugu, Gasana Alfred, yashimiye abakozi bashya basoje amahugurwa, abasaba kugira imyitwarire iboneye kugira ngo bafashe abagororwa mu bikorwa byabo bya buri munsi.
Ati “Ubu mugiye koherezwa ku magororero n’ahandi hatandukanye kugira ngo mushyire mu ngiro ibyo mwize, tubitezeho kubumbatira umutekano w’igihugu binyuze mu gucunga neza amagororero no kugorora abayarimo. Muzite ku burenganzira bwabo mwirinda icyabahungabanya, muzirinde kandi imyifatire igayitse no kwishora mu byaha ibyo aribyo byose kuko byatuma RCS itanoza inshingano zayo.”
Minisitiri Gasana yasabye abakozi bashya kubera icyitegererezo abo bagorora ngo kuko uko bifata aribyo bitanga icyizere cy’uko babafasha mu kubagorora.
Mutesi Emelyne uri mu bashimiwe ku kwitwara neza muri aya mahugurwa, yashimiye RCS yamwakiriye ikemera kumuhugura, avuga ko yinjiranyemo ingamba nshya zirimo gukorana umurava no guhanga udushya muri uru rwego.
Ati: “ Ngomba gukora neza inshingano zanjye kandi icyo banyigishije cyose nzagikora. Amahugurwa yose nafatiye aha ntabwo azapfa ubusa, yose nzayubahiriza. Twahawe amahugurwa yo gufasha abagiye gusubira mu buzima busanzwe tuyitezeho kuyakoresha.”
Komezusenge Olivier we yavuze ko ingamba yinjiranye mu kazi harimo gukomeza kugendera mu ndangagaciro na kirazira bya RCS. Ati :“ Ubu igihugu na RCS banyitegeho gukorana umurava, imbaraga nyinshi mu kazi, kwitanga ndetse no kuba nafasha RCS mu kugorora abagororwa neza no kubahiriza uburenganzira bwabo.”
Abasoje aya mahugurwa babaye icyiciro cya gatandatu gisoje amahugurwa ya RCS.
Error: Contact form not found.