Monday, January 6, 2025
spot_img

Latest Posts

Rusizi:Umuyobozi w’Akarere hari ibyo yavuze ku muyobozi wungirije mu kigo cya GS Bugumira wahagaritswe

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi mu Ntara y’Iburengerazuba bwamenyesheje Karekezi Maurice Joseph ko ahagaritswe ku mirimo ye by’agateganyo. Uyu Karekezi akaba ari umuyobozi wungirije ushinzwe amasomo(DoS) mu kigo cya GS Bugumira.

Ibaruwa imuhagarika by’agateganyo yashyizweho umukono n’umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Dr Kibiriga Anicet mu mpera z’umwaka ushize.

Amakuru avuga ko hari amashusho agaragaza Karekezi yasinze yinjira mu kigo yambaye mucikopa ndetse hakaba hari n’andi agaragaramo arwana n’abaturage n’umugore bivugwa ko ari uwe.

Mu ibaruwa imuhagarika by’agateganyo,ubuyobozi bwa Rusizi bugaragaza ko bwashingiye ku myitwarire ye mibi irimo ubusinzi.

Igira iti: “Nshingiye ku ngingo ya 61 y’Iteka rya Perezida No 064/01 ryo ku wa 16/03/2020 rishyiraho sitati yihariye igenga abarimu b’amashuri y’incuke, abanza, ayisumbuye n’ay’imyuga n’ubumenyingiro, nkwandikiye nkumenyesha ko uhagaritswe ku mirimo by’agateganyo guhera ku wa 22/12/2023 kubera amakosa akomeye y’akazi ukurikiranyweho”.

Ubwo twakoraga iyi nkuru umunyamakuru wa UMURUNGA yavuganye na Meya w’Akarere ka Rusizi Dr Kibiriga Anicet,

Ati:” Nibyo koko uwo mwarimu twaramuhagaritse mu gihe cy’amezi atatu,ntabwo aribwo bwa mbere yarakoze ayo makosa ariko kuri iyi nshuro nibwo yakabije cyane akora ibiteye isoni,haracyakorwa iperereza ku makosa yakozwe kuburyo ashobora kuzahabwa ibindi bihano nyuma y’iperereza.”

Meya abajijwe niba nta cyuho kiragaragara mu kazi yavuze ko ubuyobozi burashyiraho undi uraba akora acting muri uwo mwanya ku buryo nta cyuho kigaragara.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi bwagaragaje ko uyu murezi yaranzwe n’ubusinzi bukabije, gutukana mu ruhame no kuvuga ibiteye isoni mu ruhame ndetse ngo ntatinye no kubibwira ababyeyi b’abana arera.

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!