Mu Karere ka Rubavu, Umurenge wa Rugerero mu Kagari ka Kabirizi bamwe mu bagabo bahatuye batangaje ko bari gufata icyemezo cyo guhunga ingo zabo, kubera ko abagore bishakiye basigaye babakubita.
Mu bihe bitandukanye bamwe bagiye bagirana amakimbirane n’abagore babo bagafata icyemezo cyo kuva mu ngo zabo nk’uko babitangarije umunyamakuru wa Radio/ Tv1.
Umwe yagize ati: “Naba ntashye, akaza akamfata mu mashati, umugore akaniga pe.”
Uyu avuga ko igihe kimwe yigeze kwandagazwa n’umugore we bari mu isoko.
Ati: “Amaze kumfata ijosi, abaturage bose barahuruye, isoko ryose riraza riratuzenguruka.”
Akomeza agira ati: “Umugabo arahukana da! Nta muntu umurengera w’ubuyobozi kuko bareba ibibazo, bakabica ku ruhande.”
Undi nawe ahamya ko abagore bari guhohotera abagabo, yagize ati: “Mu ngo hasigaye habera ibintu byinshi, kugeza ubwo umugabo afata umwanzuro agata urugo rwe akikodeshereza, bitewe nuko urugo rwe rwamunaniye.”
Ishimwe Pacifique, Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Rubavu, yahamije ko iki kibazo gihari muri uyu Murenge ndetse no mu yindi mirenge ariko avuga ko bagihagurukiye.
Yagize ati: “Ikibazo cy’amakimbirane kirahari ndetse kiraduhangayikishije twese kuko umuryango ari wo igihugu cyubakiyeho. Muri Rubavu hari ingamba twafashe zo guhugura inshuti z’umuryango. (Umugore umwe n’umugabo batuye muri buri Mudugudu, batorwa n’abaturage.)”
Muri gahunda y’umuryango ya ‘Sugira muryango’, Ubuyobozi bw’Akarere bwavuze ko hahuguwe abantu 1036.
Ni gahunda igamije gutanga ibiganiro ku miryango yagaragayeho ikibazo cy’imibanire mibi.
Ubuyobozi buvuga ko umuryango waganirijwe wongera ugasubirana kabone nubwo baba baratandukanye.
Abaturage bavuga ko nibura ingo 16 zabanaga mu makimbirane akomeye mu mwaka ushize.