Monday, January 6, 2025
spot_img

Latest Posts

Kigali:Isoko ryagenewe abazunguzayi ryahawe abifite abandi batanga akantu

Bamwe mu baturage b’Umujyi wa Kigali bakora ubucuruzi bazwi nk’abuzunguzayi, barasaba abatanga amasoko yabagenewe muri Kigali kubanza kumenya abagomba guhabwa ibibanza muri ayo masoko kuko ahabwa abo atagenewe.

Ibi byagarutsweho kuri uyu wa kabiri tariki 09 Mutarama 2024, ubwo ubuyobozi bw’ umujyi wa Kigali bwatangaga ibibanza ahazwi nka Quartier commercial, aho bamwe mu bazunguzayi batishimiye uko ibibanza byatanzwe muri iryo soko kuko batamenyeshejwe mbere bijya gutangwa.

Uburyo ibibanza mu isoko byatanzwe ntibyabanyuze

Mukantaganda Nadia ni umuzunguzayi umaze igihe akora ubucuruzi butemewe muri Kigali avuga ko bagiye babandika mu bihe bitandukanye bakabemerera ibibanza muri amwe mu masoko bagiye bubakirwa ariko kugeza magingo aya akaba atarabona ikibanza mu isoko.

Ati:”Twajungurije ahangaha imyaka myinshi, baza kutwandika batubwira ko bagiye kuduha ibibanza mu isoko Nyabugogo, tuhageze ntibabiduha ahubwo barongera baravuga ngo bagiye kubiduha mu Nkundamahoro ariko nabwo ntitwigeze tubihabwa ahubwo babyihereye abandi none nubu batanze ibibanza hano muri Quartier commercial ntibaba aritwe baheraho.”

Yakomeje avuga ko abahawe ibibanza muri iri soko harimo abo bazi neza basanzwe bafite utubari Kimisagara n’abandi basanzwe bafite aho bakorera hazwi, bakaba bibaza impamvu bo batahereweho kandi bafite abayobozi babazi neza ko bamaze igihe kinini bazunguza mu muhanda.

Ntaganda Antoine nawe ni umuzunguzayi avuga ko ababajwe no kuba abantu bazunguza hano mu mujyi barasabye isoko bakoreramo, none aho kurihabwa rikaba rihawe abandi batazi,avuga ko batazi uko byagenze ngo rihabwe abo batazunguzanya.

Ati: “Iri twararyisabiye nk’abantu tuzunguza aha ngaha ariko ikitubabaje ni uko nta muntu numwe urimo ahubwo bashyizemo abandi baturutse mu yindi mirenge kandi nabo baragiye bahabwa amasoko mu mirenge yabo.”

Urujeni Martine, umuyobozi wungirije w’umujyi wa Kigali ushinzwe imibereho myiza n’ ubukungu avuga ko kugira ngo bamenye abazunguzayi bagomba gufashwa bagashyirwa mu masoko, babifashwa n’abazunguzayi ubwabo ndetse n’ abayobozi b’inzego z’ibanze.

Ati:” Uburyo bwo kubarura abazunguzayi tubufashwamo nabo ubwabo kuko nibo baba baziranye ndetse n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze buba buzi neza aho bataha banazi niba koko arabazunguzayi, nibo badufasha kumenya umuzunguzayi ukwiye gufashwa”

Mu mujyi wa Kigali hubatswe amasoko agera kuri 28 abarizwa mu turere tuwugize hakaba habarurwa abazunguzayi bagera ku 3900. Abazunguzayi bahawe ibibanza muri Quartier commercial bangana na 150, buri muzunguzayi wahawe ikibanza yahawe n’amafaranga  ibihumbi ijana abafasha gutangira gukorera muri iri soko bahawe,aya mafaranga azajya yishyurwa ku nyungu  ya 2% mu gihe cy’ umwaka.

Harimo n’abafite utubari za Kimisagara biyambitse uruhu rw’abazunguzayi

Inkuru ya Esperance UFITUBUGINGO /Umurunga.com Kigali

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!