RDC: Moïse Katumbi yagotewe mu rugo rwe

Hari amakuru avuga ko Moïse Katumbi utavuga rumwe n’Ubutegetsi bwa Repulika Iharanira Demokarasi ya Congo afungiye mu rugo iwe.

Bivugwa ko Abasirikare n’Abapolisi bagose urugo rwe ruherereye ahitwa i Koshobwe mu Ntara ya Katanga.

Michael Tshibangu usanzwe ari umuvugizi we, yemeje ko Moïse Katumbi yabujijwe gusohoka mu rugo rwe.

Ibi byabaye nyuma y’amasaha make yamaganye ibyavuye mu matora y’Umukuru w’Igihugu yatsinzwemo na Félix Antoine Tshisekedi.

Katumbi yemeza ko aya matora yabayemo uburiganya, anaboneraho gusaba Perezida wa Komisiyo y’Amatora muri iki gihugu kwegura nta mananiza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Don`t copy text!